Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imibare y’abanduye COVID-19 yongeye gutumbagira igera muri 300 ku munsi umwe

radiotv10by radiotv10
21/12/2021
in MU RWANDA
0
Imibare y’abanduye COVID-19 yongeye gutumbagira igera muri 300 ku munsi umwe
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare y’abagaragaweho ubwandu bwa COVID-19 mu Rwanda yongeye kuzamuka kuko kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021 hagaragaye abanduye bashya 306 naho umuntu umwe akaba yahitanywe n’iki cyorezo gikomeje kwihinduranya.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, n’ubundi muri uku kwezi yari yazamutse aho nko mu cyumweru gishize hari hagaragaye abanduye 948 barimo 399 bagaragaye mu minsi y’impera z’icyumweru (Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru).

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021, iyi mibare yongeye gutumbagira aho hagaragaye abantu 306 bashya basanganywe ubwandu bw’iki cyorezo.

Muri bo harimo abantu 260 bo mu Mujyi wa Kigali mu gihe abandi ari abo mu tundi Turere 10 turimo Rusizi yagaragayemo 19 ari na yo ikurikira Umujyi wa Kigali.

Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubuzima bugaragaza iyi mibare, buvuga kandi ko COVID-19 yishe umuntu umwe w’umugabo, ikaba yihanganishije umuryango we.

Icyorezo cya COVID-19 cyongeye kubura umutwe nyuma y’igihe gitanze agahenge, ibi bikaba byanatumye Guverinoma y’u Rwanda ikaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryacyo nko kuba abakozi ba Leta barasabwe gukorera mu rugo uretse abakora muri serivisi zikenerwa n’abaturage.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yahagaritse ibikorwa binyuranye birimo ibitaramo, ibirori by’iminsi mikuru, ibikorwa byo kwiyakira mu bukwe ndetse inagabanya imibare y’abitabira ibikorwa binyuranye.

Hashyizweho kandi gahunda yo kuba abitabira ibikorwa binyuranye bagomba kuba barikingije byuzuye nk’utubari, restaurant, ndetse no kwitabira amateraniro mu nsengero.

Nanone kandi kuva kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021 abaturage bose bava n’abajya mu Mujyi wa Kigali bagomba kugaragaza ko bikingije COVID-19.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

AMAFOTO: Bijoux yakorewe ibirori byo gusezera urugendo rwo kwirarana

Next Post

Nyamasheke: Ntibumva impamvu isoko bamaranye imyaka 60 ritubakirwa kandi badasiba gusora

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Ntibumva impamvu isoko bamaranye imyaka 60 ritubakirwa kandi badasiba gusora

Nyamasheke: Ntibumva impamvu isoko bamaranye imyaka 60 ritubakirwa kandi badasiba gusora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.