Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

IMIBEREHO: Hari abanenga abamena ibiryo mu gihe hari abashonje

radiotv10by radiotv10
16/09/2021
in MU RWANDA
0
IMIBEREHO: Hari abanenga abamena ibiryo mu gihe hari abashonje
Share on FacebookShare on Twitter

Hari abanenga abamena ibiryo mu myanda ijyanwa mu bimoteri,ntibabihe abashonje, bakavuga ko byimakaza umuco wo kubura ubumuntu n’umutima ufasha mu banyarwanda.

Abajya gushungura iyi myanda bavuga ko babikora kuko baba babanje kubisaba mu ngo bakabashushubikanya babamagana,kandi baba bashonje.

Iyo utembereye  mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali by’umwihariko ku munsi wo gutwaraho imyanda, usanga aho iyo myanda irunze hari abantu bianjemo abana barikuyijagajagamo, bashakamo ibisgazwa by’ibiryo cyangwa se n’ibindi .

Ikimoteri cya Nduba kimenwaho ibiribwa bisaga toni 200 buri munsi

Imyanda myinshi iba yiganjemo ibiryo byasigajwe n’abifite mu mujyi wa Kigali

Ni nako byagenze ubwo twageraga mu gace ka Nyabisindu mu karere ka gasabo no muri Niboye mu karere ka Kicukiro,  ku mihanda tandukanye hagiye hari imifuka irunzemo imyanda, iyindi irunze hasi. Aha hagiye hari abiganjemo abana bato bashishikaye bareba muri iyo myanda ko ntacyo bakuramo.

Umwe muri bo yagize ati “Tuba turikurebamo ibyo kurya. Iyi ni mayonnaise nkuyemo  n’ubwo yashaje ariko ndapfa kuyirya kuko nshonje.”

Bavuga ko impamvu baza gushungura iyi myanda bashakamo amafunguro y’umunsi ngo ari uko na mbere hose  baba bagiye kubisaba mu ngo bakabamaganira kure.

Umwana uri mu kigero cy’imyaka 12 we yavuze ko  bajya kubisaba bakabirukana . Ati “Iyo tugiye kubibaka barabitwima, bakadutuka tugahita twigendera.”

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba  abantu bafata ibiryo bakabimena mu myanda kandi hari abantu bashonje ugera ubwo bagiye kubitoraguramo, ngo bigaragaza ko ubumuntu n’umutima w’impuhwe  mu banyarwanda ari hafi ya ntabyo.

Kamana Faustin yabigarutseho agira ati “Buriya si ubumntu, gufata ibiryo ukabijugunya mu myanda ngo abashonje bajye kubitoraguramo, kuki utabifata ukabibaha.”

Undi witwa Kubwimana Gaspard we yagize ati ” Rwose ntibikwiye, kubona umwana arikujagajaga ibiryo mu myanda ,warangiza ukamwihorera ngo ntacyo bikubwiye si uwawe, ntabwo ari ubumuntu. Icyakora bigaragaza ko abanyarwanda  bamwe nta mutima w’impuhwe tukigira.”

WASAC ivuga ko ifite abakozi bahoraho bashinzwe gutunganya ikimoteri cy

Ibishingwe bimenwa usanga habonekamo bimwe mu byagirira akamaro abatishoboye

Twegereye umwe mu bafite ingo ari nazo zimena iyi mynda irimo ibiribwa ku mihanda, we avuga ko adashobora gukora ikosa  ryo kumena ibiryo mu bimoteri hari benshi bashonje,  ngo n’ababikora bakwiye kwigya ngo dore ko benshi nabo baba baanyuze mu nzira zitagororotse.

Ati ” Njyewe ntabwo nshobora kubimena,iyo mbibonye ndabyegeranya nkabahamagara bakaza nkabibaha. Rwose twese  ubu buzima tuba twarabunyuzemo, ntabwo tuba dukwiye kwirengagiza bariya baburimo.”

Amakuru aturuka mu bashinzwe gukusanya iyi myanda yo mu mujyi wa Kigali, baherutse gutangaz ko 40% by’imyanda imenwa mu kimoteri cya nduba ari biryo biba baysigajwe n’abanyakigali.

Ubushakashatsi bwakozwe na Banki y’isi  bugashyirwa ahagaragara muri Nyakanga uyu mwaka, bwagaragaje ko buri mwaka  mu Rwanda 40% by’umusaruro w’ibiribwa upfa ubusa ni mu gihe abanyarwa bangana na 19% badafite ibyo kurya bihagije.

Ibi byose kandi byiyongera ku biribwa biba bijya bivugwa ko byaboereye mubuhunikiro ndetse bikanamenwa, kubera ko biba byabuze isoko, abaturage bakavuga ko byakomeza gutiza umurindi uyu muco wo gupfusha ubusa urenza ingohe ababa babuze uko bikora ku munwa.

Inkuru ya Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + nine =

Previous Post

KIGALI: Yafatiwe mu cyuho agurisha amashyanyarazi yiyise umukozi wa REG

Next Post

ZIMBABWE: Utarikingije COVID-19 ntiyemerewe kujya mu kazi

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
ZIMBABWE: Utarikingije COVID-19 ntiyemerewe kujya mu kazi

ZIMBABWE: Utarikingije COVID-19 ntiyemerewe kujya mu kazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.