Thursday, June 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imibonano mpuzabitsina ku isonga mu nzira ziri kwandurizanyamo Mpox yakajije umurego mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
10/12/2024
in MU RWANDA
0
Indwara y’ubushita yagaragaye mu Rwanda nyuma y’u Burundi na Congo yagaragaye mu kindi Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, cyatangaje ko imibare y’abandura indwara y’Ubushita bw’Inkende (Mpox) iri kwiyongera mu Rwanda muri iki gihe, ndetse ko hejuru ya 95% by’abayandura, bayanduzanya binyuze mu mibonano mpuzabitsina.

Byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru none ku wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024.

Yavuze ko abandura bari kwiyongera ku gipimo cyo hejuru muri ibi bihe, “ugereranyije n’uko byari bimeze mbere. Irazamuka hano mu Rwanda kandi iri no kuzamuka no mu bindi Bihugu duhana imbibi.”

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu nibura buri cyumweru ntabwo tubura abarwayi bari hagati ya bane (4) na batanu (5) mu bo dusuzuma tugasanga bafite ubwo burwayi.”

Ubwo iyi ndwara yatangazwaga mu Rwanda, inzego z’ubuzima zakunze gushishikariza abantu uburyo bwo kuyirinda, burimo kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye n’umuntu wagaragaje ibimenyetso, mu gihe iyi nzira ari yo iri ku isonga mu gukwirakwira kw’iyi ndwara mu Rwanda.

Dr. Edson Rwagasore yagize ati “Muri abo barwayi bose tumaze kubona, abenshi barenga 95%, ni abantu bandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina.”

Iki cyorezo cy’ubushita bw’inkende cyagaragaye mu Rwanda kuva muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024, Dr. Edson Rwagasore yaboneyeho kwibutsa abantu ko kigihari, bityo ko bakwiye gukomeza kubahiriza ingamba n’inama bahabwa n’inzego z’ubuzima zirimo kwirinda imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye n’umuntu wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara.

Uburyo kandi bwatangajwe n’inzego z’ubuzima mu Rwanda bwo kwirinda iyi ndwara, harimo kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso byayo cyangwa gukora ku bikoresho yakozeho, ndetse no gukaraba intoki kenshi kandi neza ukoresheje amazi n’isabune.

Ibimenyetso by’iyi ndwara, harimo ubushita cyangwa ubuheri ku ruhu; umuriro mwinshi; kubabara mu muhogo; umutwe ukabije; ububabare bw’imitsi; ububabare mu mugongo, intege nke no kubyimba udusabo tw’amaraso (ganglions lymphatiques).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Brig.Gen Karuretwa wari ushinzwe imikoranire mpuzamahanga muri RDF yahawe inshingano nshya

Next Post

Hatewe indi ntambwe mu buryo bushya buri gutangizwa mu gutwara abagenzi muri Kigali

Related Posts

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

by radiotv10
19/06/2025
0

Imodoka ya bisi ikoresha amashyarazi y’imwe muri sosiyete itwara abagenzi, yakoreye impanuka mu muhanda Kigali-Muhanga nyuma y’iminsi micye hari indi...

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

by radiotv10
19/06/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko umumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo, yakoze ibitemewe, ndetse ko yatangiye kubazwa icyabimuteye....

Kamonyi: Abaturage barasaba kwegerezwa ibikorwaremezo

Eng- Controversial explanations by a school Head accused of selling student’s food

by radiotv10
19/06/2025
0

The head of Munoga Primary School in Ngamba Sector, Kamonyi District, Nsengimana, is accused of selling 150kgs of students’ food....

Amakuru mashya: Hamenyekanye itakiri yo gusinyaho amasezerano ya mbere y’amahoro y’u Rwanda na Congo

Amakuru mashya: Hamenyekanye itakiri yo gusinyaho amasezerano ya mbere y’amahoro y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
19/06/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje mu biganiro byahuje iy’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zemeje...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iz’ikindi Gihugu cy’abaturanyi

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iz’ikindi Gihugu cy’abaturanyi

by radiotv10
19/06/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubw’iza Uganda (UPDF) ziri mu biganiro by’iminsi itatu bibaye ku nshuro ya gatanu bihuza abakuriye...

IZIHERUKA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara
MU RWANDA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

by radiotv10
19/06/2025
0

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

19/06/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/06/2025
Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

19/06/2025
Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

19/06/2025
Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

19/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko twasanze byifashe ku munsi wa mbere wa gahunda nshya mu gutwara abagenzi

Hatewe indi ntambwe mu buryo bushya buri gutangizwa mu gutwara abagenzi muri Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.