Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iminsi 1.000 irashize rwambikanye muri Ukraine: Twibukiranye iby’ingenzi byaranze iyi ntambara

radiotv10by radiotv10
21/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Iminsi 1.000 irashize rwambikanye muri Ukraine: Twibukiranye iby’ingenzi byaranze iyi ntambara
Share on FacebookShare on Twitter

Tariki 24 Gashyantare 2022, umunsi utazibagirana mu mateka, ubwo Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangazaga ko atangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine. Ubu iminsi 1 000 irashize iyi ntambara iri kuba. Twibukiranye ibyayo kugeza magingo aya.

Mu ijambo Putini yavuze mu ijoro ryo kuri iyi tariki ya 24 Gashyantare 2022, yagize ati “Abatuye muri Repubulika ya Dombas basabye ubufasha mu Burusiya. Nafashe umwanzuro wo gutangiza ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe kugira ngo ndengere abaturage bahohoterwa, banamaze imyaka umunani bakorerwa Jenoside na leta ya kyiv. Tuzakura abanazi muri Ukraine. Hanyuma dushyikirize ubutabera abagirira nabi abaturage barimo n’Abarusiya.” 

Kuri uwo munsi wonyine; imibare ya Aljazeera igaragaza ko miliyoni 14 z’Abanya-Ukraine bahunze Igihugu, bangana na 35% by’abari batuye iki Gihugu.

Kuri uwo munsi wa mbere w’igitero cy’u Burusiya; Leta Zunze Ubumwe za America zabireberaga ku wundi Mugabane, icyakora Perezida Joe Biden yahise atangaza ingamba zari zigamije guhagarika Putin.

Icyo gihe yagize ati “Putin yahisemo iyi ntambara. Ubu we n’Igihugu cye bagomba kwirengeera ingaruka. Uyu munsi nategetse ko bashyirirwaho ibihano bikomeye, ndetse ibyoherezwa mu Burusiya bikagabanuka. Ibi bizagira ingaruka ku bukungu bw’u Burusiya mu gihe gito n’ikirekire.”

Izo ngamba ntacyo zahinduye ku rugamba, Abanyaburayi nka Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron, Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz; bagiye kuganiriza Putin, ariko ababera ibamba.

Ibihugu bya Afurika na byo byitoyemo intumwa zijya kubwira Putin ko intambara ye iri guteza inzara ikomeye, abemerera ingano z’ubuntu baritahira.

Perezida Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy wa Ukraine; mu mwaka we wa gatatu yari amaze ategeka iki Gihugu; yahise aba Perezida mu bihe bigoye. Uyu mugabo wanabaye Perezida uvuye mu mwuga wo gusetsa abantu mu bitaramo; iyi ntambara igitangira America yamusabye guhunga Igihugu cye.

Icyakora Zelensky yatanze igisubuzo cyatunguye benshi, aho yagize ati “Turi mu ntambara, sinshaka indege, nkeneye amasasu. Abanya-Ukraine bakunda Perezida wabo, sinzava hano. Ntituzashyira intwaro hasi, tuzarengera Igihugu cyacu, kureba ko intwaro yacu ari ukuri. Ukuri ni uko ubu ari ubutaka bwacu, Igihugu cyacu, n’abana bacu. Ibyo tuzabirinda.”

Bamwe banze kwemera ko ibyo yabyandikiye muri Ukraine, ariko abishimangira mu butumwa bw’amashusho agira ati “umuyobozi w’ishyaka ari hano, uyobora ibiro bya Perezida nguyu, Minisititi w’Intebe na we nguyu, nanjye Perezida murambona. Twese turi hano ngo turwanire ubwigenge bwacu, kandi tuzakomeza uko.”

Ibyo byatumye bamwe bamufata nk’intwari idasanzwe, ndetse bamugereranya na Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza hagati y’umwaka wa 1940-1945.  Ubu butumwa ntibwaguye neza ab’i Kremlin, ndetse Perezida Putin yahise ashishikariza igisirikare cya Ukraine guhirika ubutegetsi.

Yagize ati “Ndashaka gusaba abasirikare ba Ukraine, ntimukemere ko abo bahezanguni bakoresha abagore n’abana banyu nk’ubwihisho. Nimumara kwitandukanya n’iryo tsinda ry’abanazi; bizoroha cyane kwicarana namwe tukumvikana.”

Ibyo byashoboraga kuba imbarutso yo kugumura ingabo za Ukraine; zikarasana bigashyira iherezo ku butegetsi bwa Zelensky, icyakora ntibyabayeho. Abanya Ukraine bakomeje kumva ko bafite umwanzi umwe winjiranye intambara.

 

Kuguyaguya Putin biragana he?

Muri iyi minsi 1 000 y’intambara; ibihugu bishyigikiye Ukraine bikomeje kuyiha ubufasha bwa gisirikare na diplomacy, icyakora uko iminsi ishira; ni ko Ukraine irushaho gutakaza ibice byinshi byo mu burasirazuba. Gusa Ukraine yaciye agahigo ko gutera u Burusiya mu gace ka Kursk. Ibyo byateye uburakari u Burusiya bukomeye; butuma bwitabaza inshuti zabwo zirimo Iran, u Bushinwa na Koreya ya Ruguru.

Kubera uburemere iyi ntambara ikomeje kugeraho; Olaf Scholz yongeye gutekereza inzira yo kuganiriza Perezida Putin, ndetse Perezida wa ukarine yemeje ko yamenyeshejwe uwo mugambi.

Yagize ati “Kugeza ubu urebye ibyo Putin ari gukora ndetse n’ibyo avuga; ubona ko adakeneye amahoro, kandi ntashaka ibiganiro. Icyo dukeneye ni ugushyira igitutu ku Burusiya bugahagarika intambara, hanyuma ibiganiro bikaza bishyigikira amategeko mpuzamahanga.”

Icyakora perezida Macron we yavuze ko mbere y’ibiganiro bagomba kubanza gushyira igitutu kuri Putin agahagarika intambara.

Yagize ati “Chancelier Scholz yambwiye ko agiye guhamagara Putin. Ndashaka kubabwira ko nta masezerano ya Minsk ya gatatu azabaho, twe dukeneye amahoro nyayo.”

Nyuma yuko bigaragaye ko u Burusiya buri gufatanya n’ingabo za Koreya ya Ruguru muri uru rugamba; hari Ibihugu byateye indi ntambwe igamije gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo cya Perezida Macron. Leta Zunze Ubumwe za America bivugwa zemereye Ukraine kurasa mu Burusiya, mu  Perezida Zelenskyy yabinyomoje.

Aho yagize ati “Hari amakuru avuga ko twemerewe gufata ibyemezo bikomeye. Ntabwo umuntu arashisha amagambo, ibyo ntibyigeze bivugwa, misile ni zo zikenewe kuruta ibindi.”

Iherezo ry’iyi ntambara rikomeje kurenga ibitekerezo n’ibyifuzo bya bamwe. Abanyaburayi bafite impungenge za America igiye kuyoborwa na Trump.

Babishingira ko muri Nzeri (9) 2024 Trump yaciye amarenga yo gufata icyemezo gikomeye, kandi ngo iki kibazo ashobora kukirangiza mbere yuko arahirira inshingano zo kuyobora iki Gihugu.

Yagize ati “Ukraine ntikibaho. Ntushobora gusimbuza imijyi yarimbutse n’abantu bishwe. Gufata umwanzuro ugayitse byashoboraga kuba byiza kuruta ibyo tubona uyu munsi. Abantu baba bakiriho n’inyubako zabo. Nzakumira intambara ya gatatu y’Isi mu buryo bworoshye. Mbere yuko mfata inshingano nka Perezida; nzahagarika intambara y’u Burusiya muri Ukraine. Ibyo bizantwara umunsi umwe wonyine.”

Abanyaburayi bo bavuga ko iherezo ritarimo intsinzi ya Ukraine; ari ibyago by’Umugabane wabo. Nubwo ubutegetsi bwa Trump bwatererana Ukraine; Abanyaburayi bo biteguye kuyifasha. Polonye yo ivuga ko nibiba ngombwa izohereza ingabo zayo guhangana n’iz’u Burusiya muri Ukraine. Mu gihe intsinzi ya gisilikare itagerwaho; inzira y’ibiganiro na yo irimo inzitizi zikomeye.

Ukraine isaba ko ingabo z’u Burusiya zose ziva ku butaka bwayo nyamara mu kwezi kwa 9/2022 u Burusiya bwakoresheje amatora mu ntara eshatu zo mu burasirazuba bwa Ukraine, yanzuye ko Donetsk, Luhansk na Zaporizhzhia ziba Leta zigenga kandi zicungwa n’u Burusiya. Kubw’ibyo biragoye ko Putin yazirekura kandi yaratangije iyi ntambara ayitirira ko ije gutabara abatuye muri utwo duce.

Nubwo bimeze bityo; Ukraine iracyabona ahazaza hayo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse ikumva ko kuba muri NATO byayiha gutuza, mu gihe Abarusiya batabikozwa.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Umuryango wa Olga wavuze ku ifungurwa ‘ritunguranye’ ry’abasore bakekwaho uruhare mu rupfu rwe

Next Post

Umuburo ku Baturarwanda ku mvura igiye kugwa mu minsi 10

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuburo ku Baturarwanda ku mvura igiye kugwa mu minsi 10

Umuburo ku Baturarwanda ku mvura igiye kugwa mu minsi 10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.