Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iminsi 1.000 irashize rwambikanye muri Ukraine: Twibukiranye iby’ingenzi byaranze iyi ntambara

radiotv10by radiotv10
21/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Iminsi 1.000 irashize rwambikanye muri Ukraine: Twibukiranye iby’ingenzi byaranze iyi ntambara
Share on FacebookShare on Twitter

Tariki 24 Gashyantare 2022, umunsi utazibagirana mu mateka, ubwo Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangazaga ko atangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine. Ubu iminsi 1 000 irashize iyi ntambara iri kuba. Twibukiranye ibyayo kugeza magingo aya.

Mu ijambo Putini yavuze mu ijoro ryo kuri iyi tariki ya 24 Gashyantare 2022, yagize ati “Abatuye muri Repubulika ya Dombas basabye ubufasha mu Burusiya. Nafashe umwanzuro wo gutangiza ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe kugira ngo ndengere abaturage bahohoterwa, banamaze imyaka umunani bakorerwa Jenoside na leta ya kyiv. Tuzakura abanazi muri Ukraine. Hanyuma dushyikirize ubutabera abagirira nabi abaturage barimo n’Abarusiya.” 

Kuri uwo munsi wonyine; imibare ya Aljazeera igaragaza ko miliyoni 14 z’Abanya-Ukraine bahunze Igihugu, bangana na 35% by’abari batuye iki Gihugu.

Kuri uwo munsi wa mbere w’igitero cy’u Burusiya; Leta Zunze Ubumwe za America zabireberaga ku wundi Mugabane, icyakora Perezida Joe Biden yahise atangaza ingamba zari zigamije guhagarika Putin.

Icyo gihe yagize ati “Putin yahisemo iyi ntambara. Ubu we n’Igihugu cye bagomba kwirengeera ingaruka. Uyu munsi nategetse ko bashyirirwaho ibihano bikomeye, ndetse ibyoherezwa mu Burusiya bikagabanuka. Ibi bizagira ingaruka ku bukungu bw’u Burusiya mu gihe gito n’ikirekire.”

Izo ngamba ntacyo zahinduye ku rugamba, Abanyaburayi nka Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron, Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz; bagiye kuganiriza Putin, ariko ababera ibamba.

Ibihugu bya Afurika na byo byitoyemo intumwa zijya kubwira Putin ko intambara ye iri guteza inzara ikomeye, abemerera ingano z’ubuntu baritahira.

Perezida Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy wa Ukraine; mu mwaka we wa gatatu yari amaze ategeka iki Gihugu; yahise aba Perezida mu bihe bigoye. Uyu mugabo wanabaye Perezida uvuye mu mwuga wo gusetsa abantu mu bitaramo; iyi ntambara igitangira America yamusabye guhunga Igihugu cye.

Icyakora Zelensky yatanze igisubuzo cyatunguye benshi, aho yagize ati “Turi mu ntambara, sinshaka indege, nkeneye amasasu. Abanya-Ukraine bakunda Perezida wabo, sinzava hano. Ntituzashyira intwaro hasi, tuzarengera Igihugu cyacu, kureba ko intwaro yacu ari ukuri. Ukuri ni uko ubu ari ubutaka bwacu, Igihugu cyacu, n’abana bacu. Ibyo tuzabirinda.”

Bamwe banze kwemera ko ibyo yabyandikiye muri Ukraine, ariko abishimangira mu butumwa bw’amashusho agira ati “umuyobozi w’ishyaka ari hano, uyobora ibiro bya Perezida nguyu, Minisititi w’Intebe na we nguyu, nanjye Perezida murambona. Twese turi hano ngo turwanire ubwigenge bwacu, kandi tuzakomeza uko.”

Ibyo byatumye bamwe bamufata nk’intwari idasanzwe, ndetse bamugereranya na Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza hagati y’umwaka wa 1940-1945.  Ubu butumwa ntibwaguye neza ab’i Kremlin, ndetse Perezida Putin yahise ashishikariza igisirikare cya Ukraine guhirika ubutegetsi.

Yagize ati “Ndashaka gusaba abasirikare ba Ukraine, ntimukemere ko abo bahezanguni bakoresha abagore n’abana banyu nk’ubwihisho. Nimumara kwitandukanya n’iryo tsinda ry’abanazi; bizoroha cyane kwicarana namwe tukumvikana.”

Ibyo byashoboraga kuba imbarutso yo kugumura ingabo za Ukraine; zikarasana bigashyira iherezo ku butegetsi bwa Zelensky, icyakora ntibyabayeho. Abanya Ukraine bakomeje kumva ko bafite umwanzi umwe winjiranye intambara.

 

Kuguyaguya Putin biragana he?

Muri iyi minsi 1 000 y’intambara; ibihugu bishyigikiye Ukraine bikomeje kuyiha ubufasha bwa gisirikare na diplomacy, icyakora uko iminsi ishira; ni ko Ukraine irushaho gutakaza ibice byinshi byo mu burasirazuba. Gusa Ukraine yaciye agahigo ko gutera u Burusiya mu gace ka Kursk. Ibyo byateye uburakari u Burusiya bukomeye; butuma bwitabaza inshuti zabwo zirimo Iran, u Bushinwa na Koreya ya Ruguru.

Kubera uburemere iyi ntambara ikomeje kugeraho; Olaf Scholz yongeye gutekereza inzira yo kuganiriza Perezida Putin, ndetse Perezida wa ukarine yemeje ko yamenyeshejwe uwo mugambi.

Yagize ati “Kugeza ubu urebye ibyo Putin ari gukora ndetse n’ibyo avuga; ubona ko adakeneye amahoro, kandi ntashaka ibiganiro. Icyo dukeneye ni ugushyira igitutu ku Burusiya bugahagarika intambara, hanyuma ibiganiro bikaza bishyigikira amategeko mpuzamahanga.”

Icyakora perezida Macron we yavuze ko mbere y’ibiganiro bagomba kubanza gushyira igitutu kuri Putin agahagarika intambara.

Yagize ati “Chancelier Scholz yambwiye ko agiye guhamagara Putin. Ndashaka kubabwira ko nta masezerano ya Minsk ya gatatu azabaho, twe dukeneye amahoro nyayo.”

Nyuma yuko bigaragaye ko u Burusiya buri gufatanya n’ingabo za Koreya ya Ruguru muri uru rugamba; hari Ibihugu byateye indi ntambwe igamije gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo cya Perezida Macron. Leta Zunze Ubumwe za America bivugwa zemereye Ukraine kurasa mu Burusiya, mu  Perezida Zelenskyy yabinyomoje.

Aho yagize ati “Hari amakuru avuga ko twemerewe gufata ibyemezo bikomeye. Ntabwo umuntu arashisha amagambo, ibyo ntibyigeze bivugwa, misile ni zo zikenewe kuruta ibindi.”

Iherezo ry’iyi ntambara rikomeje kurenga ibitekerezo n’ibyifuzo bya bamwe. Abanyaburayi bafite impungenge za America igiye kuyoborwa na Trump.

Babishingira ko muri Nzeri (9) 2024 Trump yaciye amarenga yo gufata icyemezo gikomeye, kandi ngo iki kibazo ashobora kukirangiza mbere yuko arahirira inshingano zo kuyobora iki Gihugu.

Yagize ati “Ukraine ntikibaho. Ntushobora gusimbuza imijyi yarimbutse n’abantu bishwe. Gufata umwanzuro ugayitse byashoboraga kuba byiza kuruta ibyo tubona uyu munsi. Abantu baba bakiriho n’inyubako zabo. Nzakumira intambara ya gatatu y’Isi mu buryo bworoshye. Mbere yuko mfata inshingano nka Perezida; nzahagarika intambara y’u Burusiya muri Ukraine. Ibyo bizantwara umunsi umwe wonyine.”

Abanyaburayi bo bavuga ko iherezo ritarimo intsinzi ya Ukraine; ari ibyago by’Umugabane wabo. Nubwo ubutegetsi bwa Trump bwatererana Ukraine; Abanyaburayi bo biteguye kuyifasha. Polonye yo ivuga ko nibiba ngombwa izohereza ingabo zayo guhangana n’iz’u Burusiya muri Ukraine. Mu gihe intsinzi ya gisilikare itagerwaho; inzira y’ibiganiro na yo irimo inzitizi zikomeye.

Ukraine isaba ko ingabo z’u Burusiya zose ziva ku butaka bwayo nyamara mu kwezi kwa 9/2022 u Burusiya bwakoresheje amatora mu ntara eshatu zo mu burasirazuba bwa Ukraine, yanzuye ko Donetsk, Luhansk na Zaporizhzhia ziba Leta zigenga kandi zicungwa n’u Burusiya. Kubw’ibyo biragoye ko Putin yazirekura kandi yaratangije iyi ntambara ayitirira ko ije gutabara abatuye muri utwo duce.

Nubwo bimeze bityo; Ukraine iracyabona ahazaza hayo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse ikumva ko kuba muri NATO byayiha gutuza, mu gihe Abarusiya batabikozwa.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 7 =

Previous Post

Umuryango wa Olga wavuze ku ifungurwa ‘ritunguranye’ ry’abasore bakekwaho uruhare mu rupfu rwe

Next Post

Umuburo ku Baturarwanda ku mvura igiye kugwa mu minsi 10

Related Posts

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

by radiotv10
18/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwamenyesheje abatuye Umujyi wa Goma ko bemerewe kwambuka umupaka munini uzwi...

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

by radiotv10
18/09/2025
0

The leadership of North Kivu Province that was appointed by AFC/M23 “informs all residents of the city of Goma that...

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

IZIHERUKA

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda
SIPORO

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

by radiotv10
19/09/2025
0

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

19/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuburo ku Baturarwanda ku mvura igiye kugwa mu minsi 10

Umuburo ku Baturarwanda ku mvura igiye kugwa mu minsi 10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.