Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda, ndetse amakuru aturuka ku mipaka, avuga ko hari abashakaga kwambuka babuze uko batambuka.
Ni icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Burundi nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru bikorera muri iki Gihugu.
Nubwo nta tangazo rinyuze mu mucyo ryasohowe na Guverinoma y’u Burundi, ibitangazamakuru ndetse na bamwe mu banyamakuru b’i Burundi bemeje ko iki cyemezo cyamaze gufatwa.
Uwitwa King Burundi ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu butumwa yanyujijeho, yagize ati “Ntibiri ubwiru, Leta y’u Burundi imaze gufunga imipaka yose iyihuza n’Igihugu cy’u Rwanda.”
Uyu munyamakuru usanzwe akora inkuru zicukumbuye, yavuze ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Martin Niteretse ari we watangaje ko iyi mipaka yafunzwe, akabimenyesha abayobozi bo mu Ntara ya Kayanza.
Ikinyamakuru SOS Media Burundi, na cyo cyatangaje ko iki cyemezo cyafashwe, ndetse ko hari abantu bashaka kwinjira mu Burundi baturutse mu Rwanda babujijwe kwinjira ku mupaka wa Ruhwa.
Mu butumwa iki Kinyamakuru cyanyujije kuri X, cyavuze ko abo bantu babuze uko binjira biganjemo Abanyarwanda n’Abanyekongo.
Cyakomeje kigira kiti “Ababarirwa muri mirongo b’Abarundi bari bavuye mu isoko rya Bugarama mu Rwanda baheze mu gace ka zone neutre.”
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye abaye nk’ubicaho amarenga, aho aherutse kuvuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa RED Tabara, kandi ko iki Gihugu cyiteguye gufata ingamba zose zirimo n’izahozeho.
Ni ibirego Guverinoma y’u Rwanda yahakanye, ivuga ko nta na hato ihuriye n’abarwanyi b’Abarundi barwanya Igihugu cyabo, ndetse ivuga ko n’abarwanyi ba RED Tabara bigeze gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda, bashyikirijwe u Burundi ku manywa y’ihangu.
RADIOTV10
Ntivyoroshe nagatoyi ivya politiki