Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri zishaje cyane zasanwa, kuko iyo imvura iguye abana babo bavirwa bikababuza kwiga neza.
Iri shuri, abaharerera bavuga ko amategura arishakaje, amadirishya n’amabati byashaje cyane. Abarimu n’ababyeyi bavuga ko iyo imvura iguye mu gihe cy’amasomo, abana bimukira mu bindi byumba cyangwa mu rundi ruhande rutava.
Kananira Jacob urerera muri iri shuri avuga ko bibabaje kubona abana biga mu mashuri ava. Ati “Aya mashuri arashaje cyane, iyo imvura iguye usanga abanyeshuri babura uko biga bitewe n’uko amategura aba ava. Dufite impungenge ko aya mashuri ashobora kuzabagwira, ni yo mpamvu dusaba ko yakorwa.”
Bizimana Gervais na we urerera muri iri shuri, yagize ati “Ni ikibazo gikomeye cyane, kuko tuba dufite impungenge ko aya mashuri, amategura yashaje, yagwira abanyeshuri kuko iyo umuyaga uje amenshi aba ava hejuru y’amashuri. Aya mashuri aranava cyane.”
Abana biga kuri iri shuri na bo bavuga ko bahorana ubwoba ko aya mashuri yabateza ibibazo, cyane cyane iyo imvura iguye cyangwa umuyaga uhuje.
Uwitwa Caline ati “Iyo imvura iguye ishuri rirava, turavirwa tukajya ahandi hatava. Rimwe na rimwe amasomo arahagarara, nta masomo akomeza iyo imvura iguye. Tuba dufite ubwoba ko ishuri rishobora kutugwira.”
Patrick na we wiga muri iri shuri ati “Biba bikomeye aho usanga mu ishuri tunyagirwa. Biba byaduteye ubwoba. Bishobotse badusanira amashuri, kuko usanga n’intebe zishaje, tugahura n’ikibazo cy’uko tubura n’aho twicara kubera ishuri rishaje.”
Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Nyanza, Ntawukuriryayo Venuste, yemeza ko inyubako z’iri shuri zishaje, ko bagerageza gusana ibishoboka, ibirenze ubushobozi bw’ikigo bagakora ubuvugizi.
Ati “Inyubako z’ishuri, igice gishakaje amategura kirashaje ku buryo bibangamira imyigire y’abanyeshuri. Iyo imvura iguye biba ikibazo. Tugerageza gusana ibishoboka hagendewe ku bushobozi bw’ikigo, ibindi twabimenyesheje izindi nzego zidukuriye kugira ngo zirebe icyakorwa ngo abanyeshuri bigire ahameze neza. Turasaba abafatanyabikorwa ndetse n’abaize muri iri shuri kugira uruhare mu gufasha iki kigo kigasanwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko iki kibazo kizwi kandi kiri mu byashyizwe muri gahunda yo gukemurwa mu gihe cya vuba. Gusa yongeraho ko hari n’ibindi bigo by’amashuri byangiritse kurushaho byabanje kwitabwaho.
Ati “Dufite amashuri menshi yubakishije amategura ashaje yubatswe kera. Uko tugenda tubona ubushobozi, turi kugenda dusana dukurikije aho ikibazo gikomeye kurusha ahandi. Muri uriya murenge twarimo tuvugurura GS Liba ifite ibyumba 20 bishaje cyane na GS Muhambara muri Cyahinda, aho hari ibyumba hafi 30 batigiragamo kandi bibarizwamo abanyeshuri. Turizeza abo babyeyi ko mu gihe cya vuba iri shuri rya EP Nyanza naryo rizasanwa uko ubushobozi bugenda buboneka.”
Kugeza ubu, imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru igaragaza ko hari ibyumba by’amashuri 133 bishaje cyane bikenewe gusimburwa, hakabaho 218 bikenewe gusanwa, mu gihe ibyumba bishya bigomba kubakwa ari 675.







Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10








