Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Immaculée yavuze ‘ububasha bw’umurengera’ bw’Abapolisi bo mu muhanda benshi batari bazi

radiotv10by radiotv10
12/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
4
Immaculée yavuze ‘ububasha bw’umurengera’ bw’Abapolisi bo mu muhanda benshi batari bazi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafite ububasha burenze ubw’abantu batekereza kuko iyo aguhagaritse akakwereka amakosa, aba abaye Umushinjacyaha, yaguca amande akaba abaye Umucamanza, ukahava uyatanze ubwo akaba abaye n’Umuhesha w’inkiko.

Ingabire Marie Immaculée agaruka ku bafatwa batwaye ibinyabiziga basinze bagatabwa muri yombi, yavuze ko ari nko kwishyira urupfu barureba kuko uretse kuba bafatwa bagafungwa ariko n’ubuzima bwabo buba buri mu kaga kuko baba bashobora gukora impanuka zabahitana cyangwa zigatwara ubuzima bw’abandi. Ati “Ese ubundi wowe uratwarira iki wasinze?”

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel ya Chita Magic twifashishije twandika iyi nkuru nk’urubuga rwa RADIOTV10, Ingabire Marie Immaculée yakomye urusyo akoma n’ingasire, anega Polisi ku bihano itanga birimo kuba umuntu ufashwe yasinze, afungwa iminsi itanu ndetse n’ikinyabiziga yari atwaye kikaba gifashwe muri icyo gihe nyamara aba yanaciwe amande.

Ati “Icyo nanjye sinkemera, nemera ko icyaha kimwe gikwiye igihano kimwe, watwaye wanyoye, nibaguhane wowe, ese baguciye amande gusa ugataha, iyo minsi itanu yose bafunga ni iyo kugira ngo se inzoga zigushiremo? Uratekereza ko ku kazi aho wakoraga uzi ko hari aho ushobora gusanga baranaguhagaritse.”

Aha ni ho yahereye avuga ko Abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bakoresha nabi ububasha bahabwa n’itegeko bwo kuba bashobora gukora ibyakorwa n’inzego enye.

Ati “None se muri dosiye, Umupolisi ni Umugenzacyaha ni we uguhagarika, noneho akareba ibyo abonye, agahita aba Umushinjacyaha, agahita ako akanya agutegeka n’ibihano, abaye n’Umucamanza, kandi ukahava ubitanze, ubwo abaye n’Umuhesha w’Inkiko.”

Akomeza agira ati “Wari waba ibintu bine muri dosiye imwe. Biriya rero bigomba guhinduka.”

Agaruka ku bitangazwa na Polisi ko igihe Umupolisi yakurenganyije ushobora kujuririra Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, akavuga ko ibi nabyo byaba ari nko kurega uwo uregera.

Ati “Ubwo se kujya kurega Musinga kuri Rwabugili byo Mana yanjye ubwo ukoze iki?”

Avuga ko Umuyobozi mukuru w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda adashobora guhana uwakoze inshingano zo kubahiriza amabwiriza yashyizeho kuko iteka aba agomba kumushyigikira mu byemezo yafashe.

RADIOTV10

Comments 4

  1. Basa says:
    3 years ago

    Akenshi kurenga ya abatwaye ikinyabiziga biva kuba abaporisi batumwa Amafaranga kuri target

    Reply
  2. Karamaga Jean-Marie Vianney says:
    3 years ago

    Uyu mubyeyi atuvugiye ibyo aba dépités bakagombye kuba baratuvuganiye kuva kera. Abazamura ibihano tuzi amafaranga bahembwa. Ayo washiho yose bayatanga bo ntacyo byahungabanya kuri budge zabo. Umupolisi iyo akurenganyije uburyo ushobora kurenganurwa turabuzi ariko byagutwara umwanya n’amafaranga arenze ayo baguciye byikubye inshuro nyinshi bigatuma wemera ukayatanga. Kdi kugira bakureke ngo ugere ku bakuriye wavuze ko bakurenganyije urasuzugurwa ukibwiriza dosiye ukayireka. Nabo barabizi.

    Reply
  3. Born in there says:
    2 years ago

    Uyu umudamu c aragirango bajye bashyiraho inzego enye mumuhanda none woe ko uvugira inzego zose nuko ufite imbaraga zokubikora kurusha umusore wirirwa ahagaze hariya mumuhanda kd agahembwa 1% cyayo uyora hanyuma ejo ngo bariye ruswa ukunda kwitendeka kubantu bo mu mumuhanda

    Reply
  4. The One says:
    2 years ago

    Kbx bigomba guhinduka aba police bahawe inshingano zibarenze baherako birata

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 2 =

Previous Post

Inzu y’imideri yashinzwe na Moses uherutse gutaramanwa yatangaje igikorwa kitamenyerewe

Next Post

Kigali: Ukekwaho kwica uwo yari avuye gutahiriza inkwi havuzwe icyo yamuhoye

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Ukekwaho kwica uwo yari avuye gutahiriza inkwi havuzwe icyo yamuhoye

Kigali: Ukekwaho kwica uwo yari avuye gutahiriza inkwi havuzwe icyo yamuhoye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.