Inzu y’imideri yashinzwe na Moses uherutse gutaramanwa yatangaje igikorwa kitamenyerewe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzu y’imideri ikomeye mu Rwanda ya Moshions yashinzwe na Moses Turahirwa umaze iminsi agarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ateje isoni yagaragayemo, yamenyesheje abafite imyambaro bahaguze imaze imyaka itatu, ko bayizana ikayibagurira.

Iri tangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iyi nzu y’imideri kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023, rimenyesha abakiliya b’iyi nzu ko iri gukusanya imyambaro yaguzwe muri iyi nzu ikaba imaze imyaka itatu cyangwa hejuru yayo.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rigira riti “Turi gukusanya no kugura imyambaro yose ya Moshions imaze imyaka itatu cyangwa iyirengeje ku mpamvu zo kongera kuyisuriramo imiterere (redesigning) no kwifashisha ibikoresho biyigize bigakoresha ibindi (Recycle).”

Iri tangazo rigaragaza n’ibiciro abifuza kuyigurishaho bazaherwaho, aho ishati ari ibihumbi 60 Frw, ikanzu ikaba ari ibihumbi 45 Frw, amajipo akaba ari ibihumbi 35 Frw, amapantalo akaba ari ibihumbi 45 Frw.

Ni icyemezo kitamenyerewe mu ishoramari ry’u Rwanda, gisa nk’icya mbere kibayeho muri kompanyi z’ubucuruzi, ko yongera kugaruza ibicuruzwa byayo inabiguze, gusa birasanzwe mu bindi Bihugu, aho bikunze gukorwa mu gihe igikoresho kiba cyashyizwe ku isoko ariko hakaza kugaragaramo inenge, bikaba ngombwa ko kompanyi yagikoze ikisubiza kugira igikosore.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito Moses Turahirwa washinze iyi nzu y’imideri agaragaye mu mashusho ari gusamba n’abagabo bagenzi be, ndetse na we akaza kwiyemerera ko ari we wayagaragayemo, icyakora agasaba imbabazi ku bo byabangamiye.

Nanone kandi uyu musore yari aherutse gutangaza ko yeguye ku mwanya yari afite muri iyi nzu y’imideri. Icyemezo cyatunguye benshi, bavuze ko batumva ukuntu umuntu yakwegura ku ishoramari rye.

Nyuma y’ariya mashusho yateje impaka, humvikanye bamwe mu bagiye bavuga ku myambaro icuruzwa n’iyi nzu, nk’umushoramari KNC wahise atangaza ko yari afite ishati yaguze muri Moshions ariko ko azahita ayitwika.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru