Immaculée yavuze ‘ububasha bw’umurengera’ bw’Abapolisi bo mu muhanda benshi batari bazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafite ububasha burenze ubw’abantu batekereza kuko iyo aguhagaritse akakwereka amakosa, aba abaye Umushinjacyaha, yaguca amande akaba abaye Umucamanza, ukahava uyatanze ubwo akaba abaye n’Umuhesha w’inkiko.

Ingabire Marie Immaculée agaruka ku bafatwa batwaye ibinyabiziga basinze bagatabwa muri yombi, yavuze ko ari nko kwishyira urupfu barureba kuko uretse kuba bafatwa bagafungwa ariko n’ubuzima bwabo buba buri mu kaga kuko baba bashobora gukora impanuka zabahitana cyangwa zigatwara ubuzima bw’abandi. Ati “Ese ubundi wowe uratwarira iki wasinze?”

Izindi Nkuru

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel ya Chita Magic twifashishije twandika iyi nkuru nk’urubuga rwa RADIOTV10, Ingabire Marie Immaculée yakomye urusyo akoma n’ingasire, anega Polisi ku bihano itanga birimo kuba umuntu ufashwe yasinze, afungwa iminsi itanu ndetse n’ikinyabiziga yari atwaye kikaba gifashwe muri icyo gihe nyamara aba yanaciwe amande.

Ati “Icyo nanjye sinkemera, nemera ko icyaha kimwe gikwiye igihano kimwe, watwaye wanyoye, nibaguhane wowe, ese baguciye amande gusa ugataha, iyo minsi itanu yose bafunga ni iyo kugira ngo se inzoga zigushiremo? Uratekereza ko ku kazi aho wakoraga uzi ko hari aho ushobora gusanga baranaguhagaritse.”

Aha ni ho yahereye avuga ko Abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bakoresha nabi ububasha bahabwa n’itegeko bwo kuba bashobora gukora ibyakorwa n’inzego enye.

Ati “None se muri dosiye, Umupolisi ni Umugenzacyaha ni we uguhagarika, noneho akareba ibyo abonye, agahita aba Umushinjacyaha, agahita ako akanya agutegeka n’ibihano, abaye n’Umucamanza, kandi ukahava ubitanze, ubwo abaye n’Umuhesha w’Inkiko.”

Akomeza agira ati “Wari waba ibintu bine muri dosiye imwe. Biriya rero bigomba guhinduka.”

Agaruka ku bitangazwa na Polisi ko igihe Umupolisi yakurenganyije ushobora kujuririra Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, akavuga ko ibi nabyo byaba ari nko kurega uwo uregera.

Ati “Ubwo se kujya kurega Musinga kuri Rwabugili byo Mana yanjye ubwo ukoze iki?”

Avuga ko Umuyobozi mukuru w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda adashobora guhana uwakoze inshingano zo kubahiriza amabwiriza yashyizeho kuko iteka aba agomba kumushyigikira mu byemezo yafashe.

RADIOTV10

Comments 4

  1. Basa says:

    Akenshi kurenga ya abatwaye ikinyabiziga biva kuba abaporisi batumwa Amafaranga kuri target

  2. Karamaga Jean-Marie Vianney says:

    Uyu mubyeyi atuvugiye ibyo aba dépités bakagombye kuba baratuvuganiye kuva kera. Abazamura ibihano tuzi amafaranga bahembwa. Ayo washiho yose bayatanga bo ntacyo byahungabanya kuri budge zabo. Umupolisi iyo akurenganyije uburyo ushobora kurenganurwa turabuzi ariko byagutwara umwanya n’amafaranga arenze ayo baguciye byikubye inshuro nyinshi bigatuma wemera ukayatanga. Kdi kugira bakureke ngo ugere ku bakuriye wavuze ko bakurenganyije urasuzugurwa ukibwiriza dosiye ukayireka. Nabo barabizi.

  3. Born in there says:

    Uyu umudamu c aragirango bajye bashyiraho inzego enye mumuhanda none woe ko uvugira inzego zose nuko ufite imbaraga zokubikora kurusha umusore wirirwa ahagaze hariya mumuhanda kd agahembwa 1% cyayo uyora hanyuma ejo ngo bariye ruswa ukunda kwitendeka kubantu bo mu mumuhanda

  4. The One says:

    Kbx bigomba guhinduka aba police bahawe inshingano zibarenze baherako birata

Leave a Reply to Karamaga Jean-Marie Vianney Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru