Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; yasabye abanyamakuru “kutavuga ibyo bishakiye” muri iki gihe bagambiriye gushaka ‘views’, agendeye ku byatangajwe n’umwe mu kiganiro wavuze ko imvugo yakoresheje isa no gutangaza intambara.
Minisitiri Nduhungirehe yagendeye ku byatangajwe n’Umunyamakuru Joseph Hakuzwumuremyi mu kiganiro cyatambutse ku gitangazamakuru akorera, ubwo yagarukaga ku byatangajwe n’uyu ukuriye Dipolomasi y’u Rwanda ko iki Gihugu kidashobora kwihanganira ubwicanyi bukorwa n’ubutegetsi bwa DRC bufatanyije n’igisirikare cy’u Burundi, n’imitwe irimo CODECO, bukorerwa bumwe mu bwoko bw’Abanyekongo.
Muri iki kiganiro, uyu munyamakuru yumvikana agira ati “Ariko Nduhungirehe we yadekalaye intambara […] yavuze ko u Rwanda rutazabyihanganira mu kanama k’Uburenganzira bwa muntu ka UN.”
Uyu munyamakuru yavugaga ko iyi ntambara ishobora kuba ari iya politiki cyangwa iya Dipolomasi, bityo ko abantu badakwiye guhita bumva ko ari intambara y’amasasu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, agendeye ku byatangajwe n’uyu munyamakuru, yasabye abanyamakuru kwitondera imvugo bakoresha muri iki gihe.
Yagize ati “Aba banyamakuru nka HAKUZWUMUREMYI Joseph bavuga ibyo bishakiye, babeshyera abayobozi b’u Rwanda ngo bakoze declaration y’intambara, bakabikora kubera ko bashaka “gutwika” cyangwa se bashaka views, should be held accountable [bagomba kubibazwa]. Ibi bihe turimo ntabwo ari ibyo gukinisha imvugo nk’izi.”
Mu butumwa uyu munyamakuru, asubiza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, yavuze ko yumvise inama yamugiriye.
Muri ubu butumwa uyu munyamakuru yaje gusiba ariko dufitiye kopi, yari yagize ati “Amagambo amwe n’amwe muri Politiki ni ayo kwitondera atari n’abanyamakuru gusa kandi ni byiza kudukebura! Gusa uwakase aka ka video yakase gatoya akeneye muri gahunda ze bwite, nemeza ko kadatanga ishusho yose y’ikiganiro! Ndabashimiye cyane!”
U Rwanda rwakunze gutabariza imiryango migari y’Abanyekongo ikomeje guhohoterwa irimo Abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, Abanyamulenge, ndetse n’Aba-Hema, mu gihe Isi yose isa n’iyabyirengagije, ariko ubuyobozi bw’iki Gihugu bukavuga ko bukurikije amatekano y’ibyakiyabayemo budakwiye kwicara ngo butuze budatabariza ubu bwoko bwugarijwe mu Gihugu cy’abaturanyi.
RADIOTV10