Icyambu cya Baltimore muri Leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za America, cyashwanyuwe n’ubwato bwari bwikoreye imizigo bwakigonze, bituma abantu batandatu baburirwa irengero, ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi bihagarikwa kubera ubukonje.
Ni nyuma yimpanuka ikomeye yabereye ku cyambu cya Baltimore aho ubwato bunini bwari bupakiye amakontineri bwayobye ndetse bigatuma gisenyuka, kuri uyu wa Kabiri.
Bavuga ko iki cyambu cyakorerwagaho imirimo myinshi ndetse kiri mu bikomeye mu burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za America. Ibarura ryo mu mwaka ushize ryerekanye ko ikiraro cyanyuzeho ibinyabiziga miliyoni 12.
Ibikorwa by’ubutabazi byabaye bihagaritswe kubera ubukonje bukabije bwari mu mazi ndetse n’ibyuma byasandaye hose mu mazi.
Icyakora nta cyizere ko abaguyemo baba bakiri bazima, ahubwo ko hari gushakishwa imibiri yabo nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Polisi muri Leta ya Maryland, Colonel Ronand Butler.
Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10