Impanuka idasanzwe muri Kenya: Indege ebyiri zagonganiye mu kirere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivile muri Kenya (KCCA/ Kenyan Civil Aviation Authority) cyemeje ko indege ebyiri zirimo itwara abagenzi, zagonganiye mu kirere.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo indege ya Dash 8 ya sosiyete ya Safarilink yagonganaga n’indege yo kwigiraho ya Cessna 172 nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’Indege cya Wilson Airport.

Izindi Nkuru

Izi ndege zombi zagonganye ubwo zari zigihaguruka kuri iki Kibuga cy’Indege cy’i Nairobi muri Kenya nk’uko byemejwe n’ikigo gishinzwe iby’indege muri Kenya.

Mu itangazo ryatanzwe na KCAA ku rubuga nkoranyambaga rwa X, iki kigo cyatangaje ko habaye iyi mpanuka yahuje Indege ebyiri.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa KCCA, rivuga ko iyi mpanuka y’indege ebyiri yabaye saa 10:05’.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Iperereza ryahise ritangira gukorwa n’ikigo gishinzwe iperereza ry’indege AAID (Air Accident Investigation Departement) na Polisi y’Igihugu, kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.”

Ntihatangajwe amakuru arambuye kuri iyi mpanuka, ku mubare w’abo yahitanye cyangwa ibyangirikiyemo byose.

Indege ya Safarilink yerecyezaga i Diani, yari itwaye abagenzi 39 ndetse n’abakozi batanu ba Kompanyi y’iyi ndege, mu gihe indi ndege isanzwe ikoreshwa mu myitozo y’ikigo cy’imyitozo y’abapilote kizwi nka ‘Ninety-Nines pilot training academy’.

Imwe muri izi ndege yahise yangirika burundu

RADIOTV10

Comments 1

  1. eee says:

    trump eill make America great again otherwise china becomes superior

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru