Impanuka ikomeye y’imodoka zagonganye zirimo bisi ebyiri zitwara abagenzi, yabereye muri Uganda, yahitanye abantu 63, abandi benshi barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025 ahagana saa sita, yabereye ku muhanda munini wo mu burengerazuba bwa Uganda, aho bisi ebyiri n’izindi modoka byagonganye.
Ni imwe mu mpanuka ikomeye cyane ibaye muri iki Gihugu giherereye mu Burasirazuba bwa Afurika mu myaka myinshi ishize.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa sita z’ijoro ku muhanda ujya mu mujyi wa Gulu mu majyaruguru. Usibye abahitanywe na yo, hari n’abandi bantu benshi bayikomerekeyemo bikomeye bajyanwe kwa muganga kwitabwaho.
Polisi ya Uganda yavuze ko abari batwaye izo bisi ebyiri bagendaga mu byerekezo bitandukanye bagerageje guca ku zindi modoka icyarimwe, bahuriyemo bagahita bagongana barebana.
Umuvugizi wa Croix-Rouge, yavuze ko hari abakomeretse bikomeye ku buryo harimo abacitse zimwe mu ngingo z’umubiri nk’amaguru n’amaboko.
Muri Uganda hakunze kumvikana impanuka z’imodoka zikomeye zihitana ubuzima bwa benshi ahanini ziturutse ku muvuduko mwishi baba bagenderaho ndetse n’imihanda akenshi iba ifunganye.
Polisi isanzwe ishinja abatwara imodoka kugenda bihuta cyane ndetse no kuba intandaro y’impanuka nk’izi zihitana ubuzima bwa benshi.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10