Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Impinduka ku muyobozi wa Kicukiro wemereye Perezida ko yagize ‘uburangare’

radiotv10by radiotv10
31/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
2
Impinduka ku muyobozi wa Kicukiro wemereye Perezida ko yagize ‘uburangare’
Share on FacebookShare on Twitter

Solange Umutesi wari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, uherutse kwemerera Perezida Paul Kagame ko yagize uburangare ku kibazo yagombye kumwibutsa, yasimbuwe kuri uyu mwanya, hashyirwaho Antoine Mutsinzi.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, rigaragaza ko habayeho amavugurura mu bagize Urwego Nshingwabikorwa mu Karere ka Kicukiro.

Ku mwanya w’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’aka Karere ka Kicukiro, hashyizweho Antoine Mutsinzi, akungirizwa na Ann Monique Huss wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’aka Karere.

Izi mpinduka mu Rwego Nshingwabikorwa mu Karere ka Kicukiro, zibaye nyuma y’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame anenze imikorera y’uwari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’aka Karere, Solange Umutesi.

Ubwo yasozaga Itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, Perezida Paul Kagame yabajije Solange Umutesi iby’ikibazo cy’inyubako yariho yubakwa mu Karere ka Kicukiro ariko ibikorwa byayo bikaza guhagarara, hagakomeza kugaragara ibyari bikingirije ahubakwaga iyi nzu bigasaza bikagaragara nk’umwanda.

 

Yemeye ko yagize uburangare

Perezida Paul Kagame yibukije uyu wari Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro ko iki kibazo yari yakimugaragarije ubwo yasuraga aka Karere, akamwereka iyo nzu yari yambitswe ibintu bidasobanutse, akamusaba ko gikemuka.

Yagize ati “Hanyuma nyuma y’amezi nza kongera kuhanyura nsanga nta kintu na kimwe kigeze gikorwa […] Njye rero ntabwo nigeze mbyumva, ndongera mbwira Minisitiri w’Intebe n’abandi.”

Umukuru w’u Rwanda yabajije uyu muyobozi icyatumye hashira amezi iki kibazo kitarakemuka, atangira avuga ko asaba imbazi “kuko habayeho gutinda […] mukimara kubitwereka twegereye nyiri uriya mutungo yitwa Yannick dusanga twagize uburangare kuko icyangombwa cyari cyararangiye.”

Perezida Kagame yahise amubaza niba ari na we wabafashije kumenya ko icyo cyangombwa cy’uburenganzira bwo kubaka cyari cyarangije igihe, amubwira ko babisabira imbabazi.

Uyu wari Umuyobozi wa Kicukiro, yavuze ko nubwo uyu mushoramari wubakaga yahise ashaka ikindi cyangombwa ariko ntahite asubukura imirimo yo kubaka. Ati “Ni cyo twasabiraga imbabazi.”

 

Ubwo Umutesi Solange yatangaga ibisobanuro

RADIOTV10

Comments 2

  1. Andrew RUTSINGA says:
    3 years ago

    n’abo muri HUYE bakwiriye gukeburwa, munama y’ababyeyi ku ishuri rya new Vision Primary school i NGOMA, directeur yerekanye ibaruwa y’amashuri yubatswe na RUTAYISIRE yatangiye gusaduka ataratahwa,nuko bahisha ubusembwa borosaho agasima, amashuri yavaga n’ibindi byose bigaragaza ko ntabuzirantenge,aho kubikosora baramwirukana,umunsi yagwiriye abanyeshuri bazaba bavuga ngo ntibari babizi kandi yarandikiye na Polisi,mudukurikiranire tutazashyingura byitwa ngo ni uburangare bw’abayobozi,twahawe n’amakuru ko n’isoko ryari ryatanzwe mu manyanga,

    Reply
  2. Sibomana Jean Bosco says:
    3 years ago

    Niyobamureka sukubasimbuza bagakomeza amanyanga ngahonda nzabadeba iyomihini mishya.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 4 =

Previous Post

Prince Kid yahishuye icyo avuga ko cyari kigambiriwe ajyanwa mu nkiko ko hari n’ubiri inyuma

Next Post

Rayon itanze igisubizo gitunguranye ku makuru atashimishije abakunzi bayo

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
25/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

25/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rayon itanze igisubizo gitunguranye ku makuru atashimishije abakunzi bayo

Rayon itanze igisubizo gitunguranye ku makuru atashimishije abakunzi bayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.