Rayon itanze igisubizo gitunguranye ku makuru atashimishije abakunzi bayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko haramutse havugwa amakuru ko ikipe ya Rayon Sports yatewe mpaga na Intare FC mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro, ubuyobozi bw’iyi kipe bwateye utwatsi aya makuru buvuga ko guterwa mpaga bidakorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ni umukino wazamuye impaka ndende nyuma yuko habayeho gusubikwa mu buryo butunguranye, bigatuma ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko bwikuye muri iki Gikombe cy’Amahoro kigeze muri 1/8.

Izindi Nkuru

Nyuma bwaje kwisubiraho buvuga ko bugarutse muri iki Gikombe nyuma yo kuganira n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Gusa ubuyobozi bwa Intare FC bwo bwavuze ko iyi kipe itazakina na Rayon Sports kuko yamaze kwikura muri iki gikombe, bityo ko bazayitera mpaga.

Ibi byatumye hatumizwa inama yo kwiga kuri iki kibazo, ndetse FERWAFA itumiza ubuyobozi bw’aya makipe kugira ngo bugicoce.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 27 Werurwe 2023, FERWAFA yatumije abayobora aya makipe ariko Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports aba ari we witaba gusa ategereza mugenzi we wa Intare FC araheba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, haramutse hacaracara amakuru ko Rayon Sports yatewe mpaga muri uyu mukino ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwayahakanye.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yahakanye aya makuru ko ibyo guterwa mpaga babyumvise ariko ko atari byo.

Yagize ati “Ayo makuru koko twayabonye ariko ntabwo twayabonye mu buryo bwa nyabwo, harimo ngo birashoboka ku mbuga nkoranyamba za Twitter. Ntabwo dutererwa mpaga ku mbuga nkoranyambaga.”

Jean Paul avuga ko ubwo basezeraga, bari bashyizemo n’ingingo ivuga ko mu gihe FERWAFA yabegera ikabereka ko impungenge zari zatumye basezera zavuyeho, bagaruka muri iri rushanwa, kandi ko byabayeho, bakabamenyesha ko bazakina tariki 27 Werurwe 2023 ariko Intare na yo ntinyurwe ikajurira ari na bwo hatumizwaga impande zombi ku wa Mbere.

Avuga ko inama y’ubujurire bw’uyu mukino bwabuzwemo Perezida wa Intare FC, ariko ko nka Rayon Sports bategereje kumenyeshwa itariki n’ikibuga bazakiniraho uyu mukino.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru