Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impinduka mu mibare y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/10/2024
in MU RWANDA
0
Impinduka mu mibare y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Bwa mbere kuva hatangira gutangazwa imibare y’uko indwara ya Marburg ihagaze mu Rwanda, hatangajwe umubare w’abakize, ndetse ku nshuro ya mbere iyi mibare iza nta n’umwe iki cyorezo cyahitanye.

Iyi mibare yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, igaragaza ko abantu batanu bamaze gukira iyi ndwara y’umuriro mwinshi.

Ni mu gihe kugeza ubu abamaze gusanganwa iyi ndwara ari 37 barimo umwe wagaragaye kuri uyu wa Gatatu, aho kugeza ubu hamaze gufatwa ibipimo 1 009, na byo ari bwo bwa mbere byari bigaragajwe kuva hatangira kugaragazwa iyi mibare.

Iyi ndwara irangwa n’umuriro ukabije no kubabara umutwe n’imikaya bikabije, imaze guhitana abantu 11, ariko kuri uyu wa Gatatu ikaba nta n’umwe witabye Imana ayizize, mu gihe indi mibare yatangajwe mbere yose, hagaragaraga uwo iki cyorezo cyahitanye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, kuri uyu wa Gatatu tari yabaye nk’utangaza iyi mibare, aho yavuze ko kugeza ubu abarwayi batanu bamaze kugaragaza ko nta bwandu bw’iyi ndwara bagifite mu mubiri wabo bakaba bategereje andi mabwiriza y’amavuriro n’ibizamini bya Laboratwari.

Dr. Yvan Butera kandi yari yatangaje ko abantu 410 bari gukurikiranwa kuko bashobora kuba barahuye n’abasanganywe ubu bwandu, bikaba biri gukorwa mu rwego rwo guhagarika ko cyakwirakwira.

Yatangaje kandi ko hari gutekerezwa uburyo hatangira igikorwa cy’igerageza ry’inkingo zo guhangana n’iki cyorezo kitarabonerwa umuti n’urukingo, ndetse mu gihe igerageza ry’inkingo ryatangira rikaba ryatangirira ku matsinda y’abantu bafite ibyago byo kuba bacyandura.

Iki cyorezo kigitangira gutangwaho amakuru mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abibasiwe cyane ari abaganga, ndetse amakuru avuga ko abo kimaze guhitana biganjemo abakora mu mavuriro no mu Bitaro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 1 =

Previous Post

Ibyagaragaye mu iperereza ku mukinnyi w’ikipe imwe mu Rwanda umaze iminsi atawe muri yombi

Next Post

Karongi: Aho yari yizeye kubonera icyamufasha kwiteza imbere hamusigiye ubukene no gucunaguzwa

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Aho yari yizeye kubonera icyamufasha kwiteza imbere hamusigiye ubukene no gucunaguzwa

Karongi: Aho yari yizeye kubonera icyamufasha kwiteza imbere hamusigiye ubukene no gucunaguzwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.