• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impinduka mu mibare y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/10/2024
in MU RWANDA
0
Impinduka mu mibare y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Bwa mbere kuva hatangira gutangazwa imibare y’uko indwara ya Marburg ihagaze mu Rwanda, hatangajwe umubare w’abakize, ndetse ku nshuro ya mbere iyi mibare iza nta n’umwe iki cyorezo cyahitanye.

Iyi mibare yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, igaragaza ko abantu batanu bamaze gukira iyi ndwara y’umuriro mwinshi.

Ni mu gihe kugeza ubu abamaze gusanganwa iyi ndwara ari 37 barimo umwe wagaragaye kuri uyu wa Gatatu, aho kugeza ubu hamaze gufatwa ibipimo 1 009, na byo ari bwo bwa mbere byari bigaragajwe kuva hatangira kugaragazwa iyi mibare.

Iyi ndwara irangwa n’umuriro ukabije no kubabara umutwe n’imikaya bikabije, imaze guhitana abantu 11, ariko kuri uyu wa Gatatu ikaba nta n’umwe witabye Imana ayizize, mu gihe indi mibare yatangajwe mbere yose, hagaragaraga uwo iki cyorezo cyahitanye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, kuri uyu wa Gatatu tari yabaye nk’utangaza iyi mibare, aho yavuze ko kugeza ubu abarwayi batanu bamaze kugaragaza ko nta bwandu bw’iyi ndwara bagifite mu mubiri wabo bakaba bategereje andi mabwiriza y’amavuriro n’ibizamini bya Laboratwari.

Dr. Yvan Butera kandi yari yatangaje ko abantu 410 bari gukurikiranwa kuko bashobora kuba barahuye n’abasanganywe ubu bwandu, bikaba biri gukorwa mu rwego rwo guhagarika ko cyakwirakwira.

Yatangaje kandi ko hari gutekerezwa uburyo hatangira igikorwa cy’igerageza ry’inkingo zo guhangana n’iki cyorezo kitarabonerwa umuti n’urukingo, ndetse mu gihe igerageza ry’inkingo ryatangira rikaba ryatangirira ku matsinda y’abantu bafite ibyago byo kuba bacyandura.

Iki cyorezo kigitangira gutangwaho amakuru mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abibasiwe cyane ari abaganga, ndetse amakuru avuga ko abo kimaze guhitana biganjemo abakora mu mavuriro no mu Bitaro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Ibyagaragaye mu iperereza ku mukinnyi w’ikipe imwe mu Rwanda umaze iminsi atawe muri yombi

Next Post

Karongi: Aho yari yizeye kubonera icyamufasha kwiteza imbere hamusigiye ubukene no gucunaguzwa

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Karongi: Aho yari yizeye kubonera icyamufasha kwiteza imbere hamusigiye ubukene no gucunaguzwa

Karongi: Aho yari yizeye kubonera icyamufasha kwiteza imbere hamusigiye ubukene no gucunaguzwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.