Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Impumeko APR igarukanye i Kigali nyuma yuko byongeye kwanga hanze

radiotv10by radiotv10
23/09/2024
in SIPORO
0
Impumeko APR igarukanye i Kigali nyuma yuko byongeye kwanga hanze
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR FC yamaze guhinira hafi urugendo rwayo mu CAF Champions League nanone idakandagiye mu matsinda yakunze guhigira, yageze i Kigali, ivuga ko igiye gushyira imbaraga mu kongera kwisubiza Shampiyona, ariko ko hari isomo izanye ikuye muri iyi mikino Nyafurika.

APR FC yasezerewe ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 ubwo yahuraga na Pyramids yo mu Misiri mu mukino wo kwishyura, aho iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yatsinzwe ibitego 3-1, byatumye isezererwa ku giteranyo cya 4-2.

Ni mu gihe iyi kipe yari yavuye mu Rwanda ifite impampa y’igitego 1-1, ndetse muri uyu mukino wo kwishyura ikaba yari yabanje kubona igitego cyabonetse mu minota 15 ya mbere y’umukino ikaza kukishyurwa ubwo igice cya mbere cyariho gihumuza, ikaza no gutsindwa ibindi bibiri.

Abayobozi, abakinnyi ndetse n’abatoza b’iyi kipe, bageze i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, bigaragara ko batanyuzwe n’umusaruro w’iyi kipe yifuzaga gukandagira mu matsinda ya CAF Champions League.

Chairman wa APR, Col (Rtd) Karasira Richard wanze kugira icyo atangariza itangazamakuru, yahaye ububasha umuvugizi w’iyi kipe, Tony Kabanda, wavuze ko nubwo basezerewe na Pyramids ariko hari isomo bakuyemo.

Kuri we, abona Pyramids yararushije amahirwe ikipe ya APR, kuko byashoboka ko yayisezerera na yo ikagera mu matsinda.

Ati “Natwe twahushije ibitego byinshi mu mukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura. Twakinnye umukino mwiza kandi twanabanje igitego.”

Yakomeje avuga ko hari amasomo bakuye muri mikino y’uyu mwaka. Ati “Icya mbere twize ni uko tugomba kubyaza umusaruro amahirwe tubona by’umwihariko mu rugo, kugira ngo ujye mu wo kwishyura ufite impamba ihagije.”

Ubuyobozi bwa APR buvuga ko ubu iyi kipe igiye kwinjira muri Shampiyona dore ko nta mukino n’umwe irakina, kandi ko izongera ikisubiza iki gikombe.

Chairman wa APR ari kumwe n’Umuvugizi wayo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + sixteen =

Previous Post

Rubavu: Uko imodoka yari yuzuye inzoga yakoze impanuka n’ibyakurikiye

Next Post

Rusizi: Igisubizo kitumvikanamo icyizere ku kibazo cy’ishuri ritajyanye n’igihe

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Igisubizo kitumvikanamo icyizere ku kibazo cy’ishuri ritajyanye n’igihe

Rusizi: Igisubizo kitumvikanamo icyizere ku kibazo cy’ishuri ritajyanye n’igihe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.