Ikipe ya APR FC yamaze guhinira hafi urugendo rwayo mu CAF Champions League nanone idakandagiye mu matsinda yakunze guhigira, yageze i Kigali, ivuga ko igiye gushyira imbaraga mu kongera kwisubiza Shampiyona, ariko ko hari isomo izanye ikuye muri iyi mikino Nyafurika.
APR FC yasezerewe ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 ubwo yahuraga na Pyramids yo mu Misiri mu mukino wo kwishyura, aho iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yatsinzwe ibitego 3-1, byatumye isezererwa ku giteranyo cya 4-2.
Ni mu gihe iyi kipe yari yavuye mu Rwanda ifite impampa y’igitego 1-1, ndetse muri uyu mukino wo kwishyura ikaba yari yabanje kubona igitego cyabonetse mu minota 15 ya mbere y’umukino ikaza kukishyurwa ubwo igice cya mbere cyariho gihumuza, ikaza no gutsindwa ibindi bibiri.
Abayobozi, abakinnyi ndetse n’abatoza b’iyi kipe, bageze i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, bigaragara ko batanyuzwe n’umusaruro w’iyi kipe yifuzaga gukandagira mu matsinda ya CAF Champions League.
Chairman wa APR, Col (Rtd) Karasira Richard wanze kugira icyo atangariza itangazamakuru, yahaye ububasha umuvugizi w’iyi kipe, Tony Kabanda, wavuze ko nubwo basezerewe na Pyramids ariko hari isomo bakuyemo.
Kuri we, abona Pyramids yararushije amahirwe ikipe ya APR, kuko byashoboka ko yayisezerera na yo ikagera mu matsinda.
Ati “Natwe twahushije ibitego byinshi mu mukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura. Twakinnye umukino mwiza kandi twanabanje igitego.”
Yakomeje avuga ko hari amasomo bakuye muri mikino y’uyu mwaka. Ati “Icya mbere twize ni uko tugomba kubyaza umusaruro amahirwe tubona by’umwihariko mu rugo, kugira ngo ujye mu wo kwishyura ufite impamba ihagije.”
Ubuyobozi bwa APR buvuga ko ubu iyi kipe igiye kwinjira muri Shampiyona dore ko nta mukino n’umwe irakina, kandi ko izongera ikisubiza iki gikombe.
RADIOTV10