Umuhanzikazi Vumilia Mfitimana wamamaye mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi yambitswe impeta n’umukunzi we ku munsi w’isabukuru y’amavuko ye.
Uyu muhanzikazi yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Irène Komera uzanzwe atuye mu Gihugu cy’u Bushinwa.
Aganira na RADIOTV10, Vumilia wumvikanaga mu byishimo byinshi, yagize ati “Ndamushimiye cyane, umukunzi wanjye, ikindi nanjye ndishimye, ndamukunda cyane.”
Komera Irène umukunzi wa Vumilia, na we yagaragaje akanyamuneza ko kuba umukunzi we yamubwiye yego, akemera ko bazashyingiranwa bakibanira nk’umugore n’umugabo.
Yagize ati “Ntako bisa kwemererwa, bakakubwira Yego. Nari mfitemo ubwoba ariko nanone nari mfite icyizere kuko ndamukunda cyane kandi na we arankunda.”
Vumilia Mfitimana ni umuhanzikazi wamamaye by’umwihariko mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ukunzwe na benshi. Ni we muhanzi wo muri iri torero ugira indirimbo zirebwa n’abarenga Miliyoni, nk’iyitwa ‘Nyigisha’ n’indi yitwa ‘Amahoro’ zarebwe hejuru ya miliyoni kuri YouTube.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10