Imurikagurisha ryo ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba ribaye ku nshuro yaryo ya 14 riri kubera mu Karere ka Rwamagana, ryagarukanye impinduka, zirimo kongera iminsi rizamara kuko yikubye kabiri nyuma yuko bisabwe n’abarikamo ibikorwa byabo.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorere mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu yagaragaje impinduka zabaye mu Imurikagurisha ry’uyu mwaka, aho iminsi yiyongereye ndetse rikaba ririmo amahirwe menshi ku bamurika ndetse n’abaryitabira.
Yagize ati “Iri murikagurisha rizamara iminsi 23. Ni umwihariko kuko ryamaraga iminsi 14 cyangwa 12 ariko ku cyifuzo cy’abaza kumurika, mu cyifuzo cy’abikorera bifuje ko iminsi yakwiyongera kuko harimo kumurika no kugurisha kugira ngo ibyo bazanye kumurika babashe kugurisha.
Ikindi ni uko iyi Ntara yacu murabizi ko irimo ubuhinzi n’Ubworozi, harimo ibikorwa byinshi bizafasha aborozi n’abahinzi haba mu ikoranabuhanga mu buhinzi no mu biryo by’amatungo.”
Bamwe mu bamurika ibikorwa byabo barishimira ko bahawe iminsi ihagije ku buryo bizabafasha gukura inyungu ifatika muri iri murikagurisha ndetse n’ibikorwa byabo bikarushaho kumenyekana.
Ndayambaje Janvier ati “Icyo dushimira Urugaga rw’Abikorera ni uko nyuma yo kumva ubusabe bwacu kuko dukeneye kwereka abaturage bo mu Ntara yacu, barigize ibyumweru bitatu, kandi turashima ko dukomeje gucuruza.”
Rugira Aime Jerome yaje kumurika ibikorwa by’ubukerarugendo, na we yagize ati “Ni iterambere kuri twe ryo kugaragaza ibyo dukora mu Ntara yacu kandi twizeye ko tuzagira aho tuva n’aho tugera.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa ubwo yafunguraga ku mugaragaro iri murikagurisha, yasabye abaturage gukomeza guteza imbere ibikorerwa imbere mu Gihugu bashyigikira gahunda ya ‘made in Rwanda’.
Ati “Harimo ibyiza byinshi tugenda tugeraho, dufitemo n’umwihariko mu bihinzi, ubworozi, bakabyongerera agaciro, harimo ingana ziciriritse n’ininini zikora iby’iwacu yaba imyenda, yaba kongerera agaciro ibyavuye mu buhinzi n’ubworozi, yaba inganda zikora ibiryo by’amatungo, amavuta yo mu bwoko butandukanye ariko kandi n’ubukorikori cyane cyane mu bikorwa by’urubyiruko.”
Iri murikabikorwa ry’Intara y’Iburasirazuba riri kubera mu Karere ka Rwamagana, ryitabiriwe n’abamurika ibikorwa byabo 260, rikaba rizasozwa tariki 09 Nzeri 2025.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10