Umuryango w’Abarasita bo mu Karere ka Rubavu, watangaje ko wababajwe n’amagambo ya Apôtre Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple, wavuze ko ‘Rastafari’ ari idini rya Satani, usaba ubuyobozi bw’Akarere kubaha uburenganzira bagakora urugendo rw’amahoro rwo kubyamagana.
Mu ibaruwa yanditswe n’uyu muryango w’Abarasita bo mu Karere ka Rubavu, batangira bagira bati “Bwana Muyobozi w’Akarere, twebwe Abarasta b’i Rubavu tubandikiye iyi baruwa tubasaba cyane mwatwemerera tugakora urugendo rw’amahoro mu mujyi wa Gisenyi rugamije kwamagana amagambo mabi yavuzwe n’Umuyobozi w’Itorero rya Zion Temple (Gitwaza Paul).”
Uyu muryango uvuga ko ayo magambo yatangajwe na Apôtre Gitwaza tariki 08 Ukuboza 2024, ko “Rastafari ni idini rya satani, Rastafari ni Satanism’ ayo magambo yababaje abarasta bose ku Isi bituma bahitamo kumwamagana mu buryo butandukanye.”
Mu mashusho akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, ya Apôtre Gitwaza avuga ku Barasita ubwo yabwirizaga mu mujyi wa Queensland muri Australia mu ntangiro z’uku kwezi, atangazamo ko nk’umuntu wabaye muri Congo, azi amateka y’aba bantu, avuga ko impamvu aba cyera banywaga urumogi, bagiraga ngo babashe kujya mu yindi Si. Ati “Ni ukuvuga ngo Umurasta agomba kujya mu yindi Si, hari ibyo bita Babylon…”
Muri ubu butumwa bwa Apôtre Gitwaza aba ahanura abiganjemo urubyiruko basigaye batereka imisatsi bakayizingazinga [dread] nk’uko bisanzwe bimenyerewe ku Barasita, akavuga ko abantu badakwiye gukurikira ibintu nk’ibi batazi igisobanuro cyabyo, kuko we akizi.
Hari aho agira ati “Nta mwana w’umuhungu wemerewe kuza aririmba aha afite amarasita, ya misatsi y’amarasita, Oya […] Ariya marasita ni idini ryitwa Rasitafari. Rasitafari ni idini rya Satani. Rero abana barabyambara batazi ibyo ari byo. Genda wiyogosheshe
ugire umusatsi mwiza.”
Steven Gakiga uyobora Umuryango w’Abarasita b’i Rubavu, basabye guhabwa uburenganzira bwo gukora urugendo rw’amahoro rwo kwamagarana ibyatangajwe na Gitwaza, yavuze ko byababaje Abarasita bose ku Isi.
Yagize ati “Dukeneye ko Apôtre Gitwaza adusaba imbabazi cyangwa se agahindura imvugo.”
Agaruka kuri ubu busabe bwabo bwo gukora urugendo rw’amahoro rwo kwamagana ibi byatangajwe na Gitwaza, Gakiga yavuze ko bashaka kugaragaza ukuri ku mibereho n’imyemerere y’Abarasita ko itandukanye kure n’ibi byatangajwe n’umukozi w’Imana. ati “Dutegereje ko tuzahabwa uburenganzira.”
Muri iyi baruwa isaba urugendo rw’amahoro, Gakiga yavuze ko ariya magambo ya Gitwaza ari ingengabitekerezo yo kwangisha abarasita abantu, ku buryo hatagize igikorwa byabagiraho ingaruka bigatuma abantu batabisanzuraho.
RADIOTV10