Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Imyaka ibaye 11 u Rwanda rubuze rurangiranwa muri ruhago: Twibukiranye iby’urupfu rwe

radiotv10by radiotv10
17/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Imyaka ibaye 11 u Rwanda rubuze rurangiranwa muri ruhago: Twibukiranye iby’urupfu rwe
Share on FacebookShare on Twitter

Siporo y’u Rwanda yahombye Mafisango Patrick witabye Imana mu rukerera rwo ku itariki nk’iyi ya 17 Gicurasi mu mwaka wa 2012, azize impanuka yabanje kuba amayobera.

Patrick Mafisango, umukinnyi mpuzamahanga wanakiniye Amavubi, yakiniye ikipe ya Simba yo muri Tanzania, yapfuye azize impanuka y’imodoka habura amasaha macye ngo yurire indege aza mu Rwanda kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu.

Patrick Mafisango wakiniraga Simba SC yo muri Tanzaniya, akaba kandi yari n’umukinnyi w’Ikipe y’igihugu Amavubi, yitabye Imana agerageza guhunga umuntu wari utwaye Moto ahitwa Tazara, i Dar Es Salaam, ahagana saa kumi za mu gitondo cyo kuwa 17 Gicurasi 2012 ubwo yerekezaga iwe atashye avuye mu kabyiniro kitwa Mashala club.

Patrick Mafisango, umwe mu bakinnyi bari barahawe ubwenegihugu ngo akinire u Rwanda, yitabye Imana ubwo yiteguraga kugaruka mu Rwanda, aho yari kuza gusanga bagenzi be bo mu ikipe y’Igihugu Amavubi.

Uyu mugabo wakundwaga cyane n’Abanyarwanda kubera kwitanga byamurangaga mu ikipe y’Igihugu byari byaranatumye bamuha akazina k’akabyiniriro ka ‘Patriote’, yapfiriye mu nzira ajyanywe kwa muganga mu bitaro bya Muhimbiri Government Hospital.

Mafisango yapfuye nyuma y’umunsi umwe ahawe ubutumire yari amaze hafi umwaka adaheruka guhabwa mu ikipe y’igihugu dore ko ku wa 14 Gicurasi 2012 yari yahamagawe mu Amavubi yagombaga gukina imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2013 n’icy’isi 2014.

Mafisango yavukiye muri Congo Kinshasa, mu 1980, yari umukinnyi ushobora gukina imyanya itandukanye cyane cyane hagati, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi mu 2007 ubwo yari umukinnyi mu ikipe ya APR FC.

Uyu mukinnyi kandi yigeze kwambara igitambaro cya Kapiteni mu mwaka wa 2010 ubwo u Rwanda rwakinaga n’ikipe ya Zambiya.

Mafisango yabaye umukinnyi wa TP Mazembe, aza muri APR FC mu mwaka wa 2006, ayikinira umwaka umwe yerekeza muri ATRACO FC mu 2007, yo ayikinira imyaka ibiri (2), agaruka muri APR FC muri 2009, ayikinira undi mwaka umwe, muri 2010 ahita yerecyeza muri Tanzania mu ikipe ya Azam FC aho yakinnye umwaka umwe, mu 2011 ahita yerecyeza muri Simba SC na yo yo muri icyo Gihugu.

Esther Fififi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + six =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru yo gukozanyaho hagati y’umutwe urwanya u Rwanda n’Ingabo z’u Burundi

Next Post

Igihano gishya cyakatiwe uwabaye Perezida w’Igihugu kimwe gikomeye ku Isi cyamenyekanye

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya
MU RWANDA

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihano gishya cyakatiwe uwabaye Perezida w’Igihugu kimwe gikomeye ku Isi cyamenyekanye

Igihano gishya cyakatiwe uwabaye Perezida w’Igihugu kimwe gikomeye ku Isi cyamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.