Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Imyigishirize n’ubumenyi bukenewe bigomba kujyana n’ibihe tugezemo-Dr Gasingirwa

radiotv10by radiotv10
29/12/2021
in Uncategorized
0
Imyigishirize n’ubumenyi bukenewe bigomba kujyana n’ibihe tugezemo-Dr Gasingirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Impuguke mu bijyanye n’Ubumenyi mu Nama y’Igihugu Ishinzwe amashuri makuru na Kaminuza (HEC) akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Dr Gasingirwa Marie Christine yavuze ko mu burezi haba hakenewe imyigishirize n’ubumenyi bijyanye n’ibihe biba bigezweho.

Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco UNESCO yahuguye abarimu 30 baturuka mu Turere twose tw’Igihugu ku bijyanye n’imyigishirize igezweho.

Dr. Gasingirwa Marie Christine yavuze ko mu myigishirize haba hagomba kwitabwa ku bumenyi bukenewe kandi bujyanye n’ibihe Isi iba igezemo.

Ati “Gutanga ubwo bumenyi rero ni ugukoresha abarimu kuko ni bo batanga umusingi w’iterambere. Twifuza ko bagira ubwo bumenyi ngo bigishe abana bahereye hasi.”

Dukunde Pacifique, umwe mu barimu bahuguwe akaba yigisha Imibare n’Ubugenge muri GS Muhura-Taba mu Karere ka Gatsibo yavuze ko ibikorwa byose ubu bisaba ikoranabuhanga bityo ko aya mahugurwa azabafasha kunoza imikorere yabo.

Ati “Uburezi bwacu tubushingira kuri technology twizera ko tuzagera ku ireme bityo abana twigisha bakaba bafite ubumenyi buhagije ndetse yaba mu nyandiko no mu ngiro bityo ibyo bavuga bikajyana n’ibyo bakora.”

Uyu murezi avuga ko hari abarimu bafite ikibazo cy’ubumenyi ariko ko amahugurwa nk’aya agenda agikemura.

Dukunde Pacifique

 

Science si iya abahungu gusa

Hakunze kuvugwa ko mu masomo ya science hagaragara abakobwa bacye, gusa aba barimu bakavuga ko imyumvire yabuzaga abakobwa kujya muri aya masomo ikwiye gucika.

Dukunde Pacifique yagize ati “Nkanjye nize science ndaminuza kandi ndayishobora kandi numva n’uwampa ubushobozi nakomeza.”

Ndahimana Joseph wigisha muri Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda yatangaje ko nyuma y’aya mahugurwa bagiye kurushaho gushishikariza abana gukunda ikoranabuhanga.

Yagize ati “Nungutse byinshi ariko cyane cyane nashoboye kumenya ko Igihugu gifite imirongo migari cyane cyane mu iterambere no kwiga no kwigisha ama science. Ubu rero nungutse ko tugomba Kurushaho gushishikariza abana kwiga ama Science cyane cyane abana b’abakobwa kuko usanga basigara inyuma kandi igihugu cyarabageneye amahirwe nk’aya basaza baabo.”

Mvunabandi Dominique ukuriye Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yavuze ko aya mahugurwa yateguwe muri gahunda yo kwibutsa aba barimu uruhare Ubumenyi n’Ikoranabuhanga bifite mu iterambere rirambye ku  Isi no mu Rwanda.

Ati “Yateguwe hashingiwe kuri gahunda y’Igihugu kihayemo inshingano mu kongera umubare w’abakobwa mu kwitabira amasomo ajyanye na science, technology, Engineering na mathematics binyuze mu burezi.”

Ndahimana Joseph wigisha muri Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda
Mvunabandi Dominique ukuriye Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 7 =

Previous Post

Gasogi itorohewe itsinzwe na Police FC, Kiyovu itsikirira i Bugesera

Next Post

Perezida Nyusi yasuye ingabo i Cabo Delgado yongera gushimira Kagame n’Abanyarwanda bose

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Nyusi yasuye ingabo i Cabo Delgado yongera gushimira Kagame n’Abanyarwanda bose

Perezida Nyusi yasuye ingabo i Cabo Delgado yongera gushimira Kagame n’Abanyarwanda bose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.