Inama y’Igihugu y’Umushyikirano isanzwe ihuriza hamwe Abanyarwanda bose bagasasa inzobe bakungurana ibitekerezo, iheruka kuba muri 2019, ikaba imaze gusubikwa inshuro eshatu, ishobora kuba mu ntangiro z’uyu mwaka.
Umushyikirano usanzwe ari inama ngarukamwaka, iheruka kuba mu kwezi k’Ukuboza 2019 ubwo yabaga ku nshuro yayo ya 17.
Indi myaka yakurikiye, iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano ntiyabaye kubera icyorezo cya COVID-19 kitatumaga abantu bahurira hamwe, mu gihe iyi nama isanzwe ihuza Abanyarwanda bose ba bateraniye ku masite atandukanye.
Iya 2021 yagombaga kuba hagati ya tariki 20-21 Ukuboza 2021, yaje gusubikwa kubera n’ubundi iki cyorezo cya COVID-19.
Alain Mukuralinda, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko kuba iyi nama ngarukamwaka isanzwe inateganywa n’Itego Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda imaze imyaka itatu itaba, atari ukwirengagiza iri tegeko risumba ayandi mu Rwanda.
Yagize ati “Ni byo koko inama iteganywa n’Itegeko Nshinga, ntabwo ryibagiranye kuko navuganye n’inzego zibishinjwe bambwira ko batabyibagiwe.”
Alain Mukuralinda yakomeje ahumuriza Abanyarwanda ko Guverinoma yabo idashobora kunyuranya n’Itegeko Nshinga nta mpamvu ifatika yabayeho.
Ati “Ntabwo ubuyobozi bwanyuranya n’Itegeko Nshinga nkana, aho icyorezo tukivuriyemo batangiye kuyitegura, ni yo mpamvu bavuga ngo bigenze neza mu kwezi kwa mbere cyangwa ukwa kabiri byashoboka.”
Yakomeje agaragaza ko hari icyizere ko iyi nama yaba mu gihe cya vuba kuko n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi, biri gukorwa nta nkomyi ariko ko nanone hari ahacyubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.
Ati “Uyu munsi ushobora kuvuga ngo ejo ko nabonye abantu mu bitaramo muri BK Arena, Musanze na Rubavu mu mihanda, ni byiza, ndabona abantu mu mupira ni byiza ariko ndakubwira ko hari ahantu tukijya hafunganye tukabanza kwipimisha.”
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano ishobora kuba muri uku kwezi kwa Mutarama cyangwa ugutaha kwa Gashyantare.
Mu Mushyikirano wa 17 uheruka kuba muri 2019, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wagaragaje uko Igihugu cyari gihagaze, ubwo yausozaga iyi nama, yavuze ko uwo mwaka wari waragenze neza ndetse ko hari icyizere ko uwari gukurikiraho wa 2022 ushobora kuzagenda neza kurushaho ariko ko byose bizaterwa n’uko ibihe bizaba bimeze.
Icyo gihe mu Bushinwa hari haramaze kwaduka icyorezo cya COVID-19 cyaje gukwira ku Isi hose, cyaje no kugera mu Rwanda muri Werurwe 2020, kigira ingaruka ku bukungu ndetse no ku buzima bw’Abaturarwanda n’abatuye Isi bose.
Iki cyorezo ni na cyo cyatumye iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano itaba muri uwo mwaka wa 2020 ndetse n’uwa 2021 no muri 2022 ntiyaba.
RADIOTV10