Nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa yazanye ubutumwa bwa mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo avuga ko yaba inama ndetse n’izi ntumwa zoherezwa, ntacyo zihindura kuri Uganda ngo ihagarike imigambi yayo mibi ku Rwanda no ku Banyarwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Adonia Ayebare wohereje nk’Intumwa yihariye ya Perezida Yoweri Museveni imuzaniye ubutumwa bwe.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo avuga ko yishimiye kubona ibiganiro bikomeza ku nzego zose ariko ko “Inama n’intumwa zoherezwa ntibyigeze biganisha ku musaruro ufatika ku ruhande rwa Uganda.”
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye yagendeye ku nkuru yanditswe na The New Times ifite umutwe ugira uti “Intumwa, Tweet [ubutumwa bwo kuri Twitter] bizatanga umusaruro ufatika mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda? (An envoy, a tweet, will concrete actions follow to restore Rwanda-Uganda relations?).”
Makolo yakomeye agira ati “Kugeza ubu ntacyo barakora [Uganda] ku mitwe y’ibyihebe irwanya u Rwanda ikorera muri Uganda, ndetse no kugirira nabi inzirakarengane z’Abanyarwanda birakomeje.”
Adonia Ayebare yakiriwe na Perezida Paul Kagame nyuma y’umwaka umwe n’ubundi amwakiriye aho mu mpera z’Ukuboza 2019 na bwo yari yamuzaniye ubutumwa bwa Perezida Museveni.
Abasesengura ibibazo by’u Rwanda na Uganda, bavuga ko atari ibya vuba gusa byatangiye kugaragara cyane mu ntangiro za 2019 ubwo abakuru b’Ibihugu byombi basaga nk’ababivugaho.
Mu mwiherero wa 16 w’Abayobozi bakuru wabaye muri Werurwe 2019, Perezida Kagame Paul ni bwo yavuze byeruye ipfundo ry’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda aho yavuze ko bimaze imyaka irenga 20.
Perezida Kagame wanagarukaga ku Banyarwanda bari bakomeje kugirirwa nabi muri Uganda ndetse no kuba iki Gihugu gitera inkunga imitwe ihungabanya u Rwanda irimo RNC, yavuze ko yabiganiriyeho inshuro nyinshi na mugenzi we Museveni ariko ntagire icyo abikoraho.
Kugeza ubu kandi Abanyarwanda baracyagirirwa nabi muri Uganda ndetse nta cyumweru gishira hatagize abirukanwa aho mu mpera z’icyumweru gishize hari abagera kuri 31 barimo abagabo 22, abagore batandatu n’abana batatu bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba bari birukanywe muri Uganda.
RADIOTV10