Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inama zigirwa abanyeshuri batsinzwe ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/09/2025
in MU RWANDA
0
Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Uburezi aragira inama abanyeshuri batabashije gutsinda ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, kujya gusibira, kandi bagatangirana n’abandi kuko imyanya ihari mu mashuri.

Ni nyuma yuko Minisiteri y’Uburezi itangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.

Iyi Minisiteri igaragaza ko mu bakandida 106 418 biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, ababashije kubikora ari 106 079.

Muri aba bakoze, abatsinze ni 94 409 bangana na 89%, muri bo abahungu batsinze kuri 93,5% na ho abakobwa batsinda kuri 85,5%.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yavuze ko abatarabashije gutsinda bakwiye kujya gusibira kuko imyanya ku mashuri ihari.

Yagize ati “Njyewe inama nagira aba bana batabashije gutsinda, imyanya irahari rwose niba wasibiye dore ko ari n’abana bacyeya bashobora gusubira ku ishuri bagasibira hanyuma bagafashwa kugira ngo na bo bashobore gutsinda no gukomeza amashuri yabo.”

Yakomeje agira ati “Ndabibutsa yuko ibi bya learning pathway uyu mwaka bihera mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye bivuga yuko mu mwaka wa gatanu no mu wa gatandatu baracyakora za combination, ubwo rero abana basibiye uyu mwaka bashobora gusibira ntabwo bagiye muri system nshya.”

Minisitiri w’Uburezi yasabye abanyeshuri batsinzwe kujya gusibira

Ni ku nshuro ya mbere amanota y’abarangije amashuri yisumbuye atangajwe mu gihe abandi banyeshuri bataratangira umwaka w’amashuro, ari na ho MINEDUC ihera ivuga ko ibi byakozwe kugira ngo abatsinzwe bazasubiramo bazatangirane n’abandi.

Mu banyeshuri bigaga uburezi rusange, hari hiyandikishije 61 942 ariko hakora 61.737; muri bo abatsinze ni 83,8%.

Mu bigaga Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro; abakoze ikizamini cya Leta ni 36 141 hatsinda 35 393 bahwanye na 98%.

Mu banyeshuri bigaga amasomo mbonezamwuga hari hiyandikishije 8 222, hakora 8 201, muri bo abatsinze ni 89,8%.

Abanyeshuri 438 bigaga Ubuforomo bose baratsinze, mu banyeshuri 3 829 bigaga muri TTC, abatarabashije gutsinda ni barindwi gusa, na ho abigaga accountant (icungamutungo) 3 916 muri bo abatsinzwe ni 825.

Uko abanyeshuri batsinze ukurikije amasomo bigaga, ni uko mu 41 182 bigaga siyansi, abatsinze ni 81,45%; abigaga ubumenyamuntu 10 091 hatsinze kuri 90,78%; na ho mu banyeshuri 10 410 bigaga indimi hatsinze 86,1%.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + seventeen =

Previous Post

Eng.- Advice for students who failed the national secondary school exams

Next Post

AFC/M23 yavuze amakuru yamenye agaragaza umugambi mubisha ubutegetsi bwa Congo bufite

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yavuze amakuru yamenye agaragaza umugambi mubisha ubutegetsi bwa Congo bufite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.