Minisitiri w’Uburezi aragira inama abanyeshuri batabashije gutsinda ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, kujya gusibira, kandi bagatangirana n’abandi kuko imyanya ihari mu mashuri.
Ni nyuma yuko Minisiteri y’Uburezi itangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.
Iyi Minisiteri igaragaza ko mu bakandida 106 418 biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, ababashije kubikora ari 106 079.
Muri aba bakoze, abatsinze ni 94 409 bangana na 89%, muri bo abahungu batsinze kuri 93,5% na ho abakobwa batsinda kuri 85,5%.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yavuze ko abatarabashije gutsinda bakwiye kujya gusibira kuko imyanya ku mashuri ihari.
Yagize ati “Njyewe inama nagira aba bana batabashije gutsinda, imyanya irahari rwose niba wasibiye dore ko ari n’abana bacyeya bashobora gusubira ku ishuri bagasibira hanyuma bagafashwa kugira ngo na bo bashobore gutsinda no gukomeza amashuri yabo.”
Yakomeje agira ati “Ndabibutsa yuko ibi bya learning pathway uyu mwaka bihera mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye bivuga yuko mu mwaka wa gatanu no mu wa gatandatu baracyakora za combination, ubwo rero abana basibiye uyu mwaka bashobora gusibira ntabwo bagiye muri system nshya.”

Ni ku nshuro ya mbere amanota y’abarangije amashuri yisumbuye atangajwe mu gihe abandi banyeshuri bataratangira umwaka w’amashuro, ari na ho MINEDUC ihera ivuga ko ibi byakozwe kugira ngo abatsinzwe bazasubiramo bazatangirane n’abandi.
Mu banyeshuri bigaga uburezi rusange, hari hiyandikishije 61 942 ariko hakora 61.737; muri bo abatsinze ni 83,8%.
Mu bigaga Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro; abakoze ikizamini cya Leta ni 36 141 hatsinda 35 393 bahwanye na 98%.
Mu banyeshuri bigaga amasomo mbonezamwuga hari hiyandikishije 8 222, hakora 8 201, muri bo abatsinze ni 89,8%.
Abanyeshuri 438 bigaga Ubuforomo bose baratsinze, mu banyeshuri 3 829 bigaga muri TTC, abatarabashije gutsinda ni barindwi gusa, na ho abigaga accountant (icungamutungo) 3 916 muri bo abatsinzwe ni 825.
Uko abanyeshuri batsinze ukurikije amasomo bigaga, ni uko mu 41 182 bigaga siyansi, abatsinze ni 81,45%; abigaga ubumenyamuntu 10 091 hatsinze kuri 90,78%; na ho mu banyeshuri 10 410 bigaga indimi hatsinze 86,1%.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10