• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Indi ngingo igezweho ku bahanzi bayoboye muzika Nyarwanda bamaze iminsi barigaruriye amakuru y’imyidagaduro

radiotv10by radiotv10
17/10/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Indi ngingo igezweho ku bahanzi bayoboye muzika Nyarwanda bamaze iminsi barigaruriye amakuru y’imyidagaduro
Share on FacebookShare on Twitter

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben na Itahiwancu Bruce AKA Bruce Melodie, bamaze iminsi barafashe bugwate amakuru y’imyidagaduro mu Rwanda, ubu baravugwaho andi makuru aberecyeza ku rubyiniro rumwe.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ibihembo bya Trace bitangirwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, The Ben byavuzwe ko azagaragara muri ibi birori atanga ibihembo, byamaze kwemezwa ko azanaririmbamo.

Bitangajwe nyuma y’impaka zimaze iminsi mu bakunzi ba muzika, bahanganishije uyu muhanzi The Ben na mugenzi we Bruce Melodie we wari warashyizwe ku rutonde rw’abahatana ndetse bazaririmba mu itangwa ry’ibi bihembo.

Bamwe mu bakunzi ba muzika, baneruraga basaba ko aba bahanzi bombi bagaragaza uza imbere y’undi, baravuga ko basa n’abasubijwe kuko muri ibi bihembo ari bwo ihangana rigiye kugaragara.

Ni abahanzi bombi bafite amazina akomeye muri muzika Nyarwanda, gusa uretse ihangana rizamurwa n’abafana, bo bombi nta n’umwe uravuga ko hari ikibazo afitanye na mugenzi we, dore ko Bruce Melodie we watoboye akagira icyo abivugaho, yavuze ko ntakibazo na gito afitanye na The Ben.

Ihanganishwa ryabo ryazamutse cyane ubwo The Ben yajyaga gukorera igitaramo i Burundi, byavuzwe ko abashyigikiye Bruce Melodie bashatse kukica, ndetse ko hari abagiye kumanika amafoto ya Bruce Melodie.

Bruce Melodie ukunze kuganira mu magambo yuje urwenya, agira icyo avuga kuri ibi, yavuze ko nta ruhare na ruto yagize muri ibyo bikorwa, icyakora agira inama mugenzi we The Ben ko na we akwiye kugabanya ubwoba, kuko imanikwa ry’amafoto ye [Bruce Melodie] atari akwiye kumutera ikikango.

Mu kiganiro Bruce Melodie yavugiyemo ibi, yanavuze ko abifuza ko we na The Ben bahangana mu bya muzika, bamuzana ubundi akamukubitira ahareba inzega mu kuririmba.

Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 17 =

Previous Post

Ikipe ya rurangiranwa muri ruhago yateye ikirenge mu cye nayo ica agahigo yihariyeho

Next Post

Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho na General uyoboye Gabon uherutse no guhura na Tshisekedi

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho na General uyoboye Gabon uherutse no guhura na Tshisekedi

Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho na General uyoboye Gabon uherutse no guhura na Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.