Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Indi ngingo igezweho ku bahanzi bayoboye muzika Nyarwanda bamaze iminsi barigaruriye amakuru y’imyidagaduro

radiotv10by radiotv10
17/10/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Indi ngingo igezweho ku bahanzi bayoboye muzika Nyarwanda bamaze iminsi barigaruriye amakuru y’imyidagaduro
Share on FacebookShare on Twitter

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben na Itahiwancu Bruce AKA Bruce Melodie, bamaze iminsi barafashe bugwate amakuru y’imyidagaduro mu Rwanda, ubu baravugwaho andi makuru aberecyeza ku rubyiniro rumwe.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ibihembo bya Trace bitangirwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, The Ben byavuzwe ko azagaragara muri ibi birori atanga ibihembo, byamaze kwemezwa ko azanaririmbamo.

Bitangajwe nyuma y’impaka zimaze iminsi mu bakunzi ba muzika, bahanganishije uyu muhanzi The Ben na mugenzi we Bruce Melodie we wari warashyizwe ku rutonde rw’abahatana ndetse bazaririmba mu itangwa ry’ibi bihembo.

Bamwe mu bakunzi ba muzika, baneruraga basaba ko aba bahanzi bombi bagaragaza uza imbere y’undi, baravuga ko basa n’abasubijwe kuko muri ibi bihembo ari bwo ihangana rigiye kugaragara.

Ni abahanzi bombi bafite amazina akomeye muri muzika Nyarwanda, gusa uretse ihangana rizamurwa n’abafana, bo bombi nta n’umwe uravuga ko hari ikibazo afitanye na mugenzi we, dore ko Bruce Melodie we watoboye akagira icyo abivugaho, yavuze ko ntakibazo na gito afitanye na The Ben.

Ihanganishwa ryabo ryazamutse cyane ubwo The Ben yajyaga gukorera igitaramo i Burundi, byavuzwe ko abashyigikiye Bruce Melodie bashatse kukica, ndetse ko hari abagiye kumanika amafoto ya Bruce Melodie.

Bruce Melodie ukunze kuganira mu magambo yuje urwenya, agira icyo avuga kuri ibi, yavuze ko nta ruhare na ruto yagize muri ibyo bikorwa, icyakora agira inama mugenzi we The Ben ko na we akwiye kugabanya ubwoba, kuko imanikwa ry’amafoto ye [Bruce Melodie] atari akwiye kumutera ikikango.

Mu kiganiro Bruce Melodie yavugiyemo ibi, yanavuze ko abifuza ko we na The Ben bahangana mu bya muzika, bamuzana ubundi akamukubitira ahareba inzega mu kuririmba.

Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 17 =

Previous Post

Ikipe ya rurangiranwa muri ruhago yateye ikirenge mu cye nayo ica agahigo yihariyeho

Next Post

Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho na General uyoboye Gabon uherutse no guhura na Tshisekedi

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho na General uyoboye Gabon uherutse no guhura na Tshisekedi

Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho na General uyoboye Gabon uherutse no guhura na Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.