Indonesia: Hatanzwe umuburo usaba abarenga ibihumbi 10 guhunga byihuse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibihumbi birenga 11 by’abaturage muri Indonesia bategetswe guhunga nyuma y’aho ikirunga kirutse bigateza impungenge ko hashobora gukurikiraho umutingito wo mu mazi udasanzwe ututse mu nyanja ya Pacific ibakikije.

Ibi byabereye mu majyaruguru y’ikirwa cya Sulawesi, aho abayobozi bavuze ko iki kirunga kitararangiza kuruka nyuma y’uko gitangiye kuruka kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bwatangaje ko kuva ikirunga kitararangiza kuruka bishoboka gishobora kongera, ibikoma byacyo bikaba yajya mu nyanja bikarangira binateje umutingito wo mu bwoko bwa Tsunami ukaba wahitana ubuzima bw’abaturage benshi.

Indonesia ni kimwe mu Bihugu bifite ibirunga byinshi kandi bikigaragaza ibimenyetso byo kuruka, ikaba ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni  270.

Muri iki Gihugu gikikijwe n’amazi, habarwa ibirunga bigera 120 byose bitarazima bishobora kongera kuruka mu gihe runaka.

Muri 2018 nabwo muri iki Gihugu ikirunga cyararutse ibikoma byacyo bigwa mu nyanya ya Pacific biteza Tsunami yahitanye ubuzima bw’abaturage bagera kuri 430 inangiza byinshi.

Umutingito wo mu mazi Tsunami, uri mu mitingito iba ifite ingufu kuko utera amazi yo mu mu nyanja guhorera no kuzamuka mu buryo budasanzwe, ugahitana abantu n’ibintu byinshi.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru