Amarira ni yose mu Ntara ya Java mu Burengerazuba bwa Indonesia kubera umutingito ufite imbaraga umaze guhitana abagera muri 268, bamwe mu bawurokotse bararira ayo kwarika kubera kubura ababo bahitanywe n’uyu mutingito.
Uyu mutingingo wabaye kuri uyu wa Mbere ahari habazwe abantu 160 wahitanye, ubu hari kubarwa abantu 268 bamaze kwicwa n’uyu mutingito.
Umutingito uri ku gipimo cya 5,6 wabaye ku wa Mbere hafi y’umujyi wa Cianjur aho wivuganye umubare munini w’abaturage.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe guhangana n’ibiza muri Indonesia, Suharyanto yavuze ko umubare w’abahitanywe n’uyu mutingito wavuye ku 162 ukagera ku bantu 268.
Yavuze kandi ko nibura abantu 151 bataraboneka mu gihe abarenga 1 000 bakomerekejwe n’uyu mutingito.
Yagize ati “Igishyizwe imbere ni ugushakisha abagihumeka bakiri munsi y’inkuta zaguye. Ubu inzego zishinzwe gutabara ziri gukora ibishoboka byose.”
Siti Rohmah, umwe mu baturage wo mu giturage cyegereye agace ka Cianjur wapfushije musaza we w’imyaka 48, yagize ati “Napfushije umuvandimwe mu 10 minsi ishize. Ubu mbuze undi.”
Bamwe mu bagwiriwe n’ibintu byasenywe n’uyu mutingito, ntibaraboneka ndetse bamwe baracyarimo umwuka.
Uwitwa Dimas Reviansyah uri mu bikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’inkuta, yagize ati “Sindatora agatotsi kuva ejo, ariko ngomba gukomeza kugenda kuko hari abagwiriwe n’ibintu bataraboneka.”
Amashusho yafashwe n’indege, agaragaza agace kibasiwe n’uyu mutingito, kashegeshwe cyane na wo aho hari amazu menshi yasenyutse yamaze kuba amatongo.
Perezida wa Indonesia, Joko Widodo kuri uyu wa Kabiri yasuye aka gace kashegeshwe n’umutingito, anategeka ko abagizweho ingaruka bahabwa impozamarira.
RADIOTV10