• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ingabo za Mali n’abacancuro b’Umutwe w’Abarusiya baravugwaho amarorerwa

radiotv10by radiotv10
23/07/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ingabo za Mali n’abacancuro b’Umutwe w’Abarusiya baravugwaho amarorerwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, urashinja ingabo za Mali n’umutwe w’abacancuro wa Wagner umaze imyaka ibiri ukorera ku butaka bwa Mali, gushimuta no kwica abaturage bo mu bwoko bw’abafulani biganjemo ab’igitsinagabo.

Human Rights Watch ivuga ko imaze kubarura abagabo b’abafulani bagera kuri 81, baraburiwe irengero, mu gihe abandi barenga icumi bishwe kuva muri Mutarama uyu mwaka.

Uyu muryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, wavuze ko bikekwa ko ibyo byaha byabaye mu gihe cy’ibikorwa bya gisirikare (operation) byakozwe ku bufatanye bw’ingabo za Mali n’abacancuro b’Abarusiya,  bigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro y’abahezanguni b’Abayisilamu.

Ni mu gihe myinshi muri iyi mitwe ikunze kugerageza gushora abagabo b’Abafoulani mu bikorwa byayo by’iterabwoba.

Ibi byatumye abaturage bose b’Abafulani bafatwa nk’abari muri iyi mitwe, ndetse batangira guhigwa bukware na Leta ya Mali.

Umutwe w’abacancuro b’Abarusiya uzwi nka Wagner, udashyigikiwe na Leta y’u Burusiya, mu bihe bitandukanye wagiye ushinjwa ibyaha bikorerwa abasivile, byatumye Human Rights Watch isaba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyira igitutu kuri Leta ya Mali iyobowe n’igisirikare gutangira  iperereza ku birego bimaze igihe bishinjwa uyu mutwe.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + two =

Previous Post

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Next Post

Hatanzwe icyifuzo mu rubanza rwa Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Congo

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Hatanzwe icyifuzo mu rubanza rwa Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Congo

Hatanzwe icyifuzo mu rubanza rwa Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.