Itsinda ry’Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda riyobowe n’Umuvugizi wazo, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, ryakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Ethiopia, Eng Aisha Muhammed baganira ku buryo Ibihugu byombi byarushaho gushimangira ubufatanye mu by’Ingabo.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 02 Werurwe 2026, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.
RDF ivuga ko “itsinda riyobowe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, ryakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Ethiopia, Eng Aisha Muhammed, mu gihe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 130 y’Intsinzi ya Adwa.”
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bikomeza buvuga ko
“Mu nama bagiranye, baganiriye ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’impande zombi mu rwego rw’ingabo, harimo n’ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.”
Iri tsinda riri muri Ethiopia kuva tariki 28 Gashyantare 2026, aho ryajyanywe n’ibikorwa binyuranye birimo ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 130 Intsinzi ya Adwa no gusura ku mugaragaro Inzu Ndangamurage y’Ingabo ya Ethiopia/Urwibutso rw’Intsinzi ya Adwa, Ikigo cya Ethiopia gishinzwe Ubwenge Buhangano (AI), n’Inzu Ndangamurage ya Siyansi.
Umuvugizi wa RDF, Brig. Gen. Ronald Rwivanga uyoboye iri tsinda, ahagarariye Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, aho ari kumwe kandi n’abarimo Col David Sangani, Uhagarariye inyungu za Gisirikare z’ u Rwanda mu bihugu bya Ethiopia na Djibouti.
Ku Cyumweru tariki 01 Werurwe, iri tsinda ryitabiriye Inama ya kabiri ya ba Minisitiri b’Ingabo bo muri Afurika ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ahatambutse heza, ahazaza hashimishije.”


RADIOTV10









