Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubw’iza Kenya (KDF), bwemeranyijwe gutsimbataza umubano n’imikoranire bisanzwe bihagaze neza hagati y’izi ngabo z’Ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Byemeranyijweho mu biganiro byahuje Umubaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Wungirije wa Kenya ushinzwe ibikorwa, igenamigambi, amahame n’Amahugurwa, Major General Frederick Leuria.
Ni ibiganiro byabaye hirya y’ejo hashize ku wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ubwo General Mubarakh Muganga yakiraga uyu muyobozi mu Ngabo za Kenya.
Ubutumwa dukesha ubuyobozi bwa RDF bwagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nyakanga 2024, bugira buti “Ejo hashize [hari ku wa Kane], General MK Mubarakh, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yakiriye Major General Frederick Leuria, Umugaba Mukuru w’Ingabo Wungirije wa Kenya ushinzwe ibikorwa, igenamigambi, amahame n’Amahugurwa.”
Muri uku kumwakira byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura mu Karere Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aba bombi banagiranye ibiganiro.
Ubuyobozi bwa RDF bukomeza bugira buti “Muri iyi nama yabereye ku Cyicaro Gikuru rya RDF, hibanzwe ku gukomeza imikoranire isanzwe iriho hagati ya RDF na KDF.”
Maj Gen Leuria yanaboneyeho gushyikiriza General Mubarakh Muganga, ubutumwa bwa mugenzi we; Umugaba Mukuru wa KDF, bwifuriza RDF isabukuru nziza y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.
RADIOTV10