Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania bwahuriye mu nama ihuza abayobozi b’Ingabo mu bice bihana imbibi ku mpande z’ibi Bihugu byombi, kugira ngo buganire ku ngingo zirimo imikoranire mu gucunga umutekano wambukiranya imipaka.
Iyi nama ya 12 iri kubera i Nyagatare kuva kuri uyu wa 28 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2025, yahuriyemo abakuriye Ingabo mu bice bihana imbibi ku mpande zombi.
Muri iyi nama inigirwamo ibibazo by’umutekano bihari, abakuriye ingabo mu bicr byegeranye ku mpande zombi, bazasuzumira hamwe intambwe zatewe kuva habaho ibindi biganiro nk’ibi, byumwihariko mu bijyanye no kurwanya ibikorwa bitemewe n’amategeko byambukiranya imipaka.
Impande zombi zishimangira ko ari ngombwa kwagura imikoranire mu rwego rw’Ingabo ku mpande zombi nk’uko byemeranyijweho n’Abakuru b’Ibihugu byombi.
Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Pascal Muhizi yashimiye imiyoborere y’Abakuru b’Ibihugu byombi ireba kure, igamije kuzanira amahoro ababituye ndetse n’akarere.
Yanasabye kandi abayobora Ingabo mu bice byo ku mipaka ku mpande zombi, gushyira imbere amahoro n’umutekano, kandi hakabao imikoranire mu nshingano zabo.
Umuyobozi wa Burigade ya 202 mu Ngabo za Tanzania (TPDF), Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, unayoboye itsinda ry’Ingabo za Tanzania ryitabiriye iyi nama, yavuze ko inama zabanjirije iyi zatanze umusaruro byumwihariko mu gukemura ibibazo n’imbogamizi zari zihari, kandi ko byose byagezweho kubera imikoranire y’impande zombi.



RADIOTV10