Maj Gen Alex Kagame wari Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Mozambique, yasimbuwe na mugenzi we Maj Gen Emmy Ruvusha, bahererekanyije ububasha.
Iki gikorwa cyo guhererekanya ububasha bw’ubuyobozi, cyabaye mu cyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu tariki 07 Nzeri 2024, muri Mocimboa Dá Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ubwo habaga uyu muhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Maj Gen Alex Kagame na Maj Gen Emmy Ruvusha umusimbuye, hari n’abayobozi bakuru b’amatsinda b’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa, barimo uyoboye itsinda rya Polisi ndetse n’abahuzabikorwa b’Urwego rw’Iperereza NISS.
Maj Gen Emmy Ruvusha wageze muri Mozambique tariki 20 z’ukwezi gushize kwa Kanama 2024, yabanje kugaragarizwa ishusho y’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu bice binyuranye by’iki Gihugu nko muri Mocimboa da Praia, Chinda, Palma, Afungi, Pundanhar, Macomia, Ancuabe na Pemba.
Maj Gen Alex Kagame yari amaze umwaka muri izi nshingano, yari yahawe muri Kamena umwaka ushize ubwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga yakoraga amavugurura mu nzego nkuru z’umutekano.
RADIOTV10