Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado, azishimira uruhare zagize mu kurwanya iterabwoba, azisaba gukomeza gushikama mu butumwa bwazo.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, aho Margarida Adamugi Talapa, yasuye izi nzego ari kumwe n’intumwa zo ku rwego rwo hejuru zirimo Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Major General André Rafael Mahunguane.
Izo ntumwa zakiriwe n’Umuyobozi w’Itsinda rihuriweho ry’inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF), Major General Vincent Gatama, wabasobanuriye uko umutekano uhagaze muri iki gihe mu nshingano za RSF.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Talapa yashimiye imbaraga z’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu kurwanya iterabwoba. Yashimangiye ko amahoro n’umutekano ari umusingi w’iterambere rirambye muri Mozambique, anashishikariza RSF gukomeza gushikama mu butumwa bwabo.
Yanashimiye ubufatanye bukomeye hagati y’inzego z’u Rwanda n’iza Mozambique; bugaragazwa n’ubwitange buhuriweho bwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado no kunoza ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi. Yashimangiye ko ubwo bumwe bushimangira ubufatanye hagati ya Mozambique n’u Rwanda.


RADIOTV10







