Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare baminurije amasomo ya Gisirikare muri Qatar

radiotv10by radiotv10
24/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare baminurije amasomo ya Gisirikare muri Qatar
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare icyenda (9) bo mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu mashuri makuru ya Gisirikare muri Qatar, bahawe impamyabushobozi, mu birori byanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, aba basirikare icyenda, barimo bane (4) bo mu Ngabo zirwanira ku butaka, ndetse na batanu (5) bo mu ngabo zirwanira mu kirere.

Ubuyobozi bwa RDF, buvuga ko aba basirikare icyenda “Bahawe impamyabushobozi ku itariki ya 22 n’iya 23 Mutarama 2025, nyuma y’imyaka ine bakurikirana amasomo anyuranye mu mashuri makuru ya gisirikare atandukanye muri Qatar.”

Ubuyobozi bwa RDF bukomeza bugira buti “Ibirori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga Nyakubahwa Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse n’abayobozi bakuru ba Qatar, ndetse n’itsinda ry’intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Brig Gen Franco Rutagengwa, umuyobozi Mukuru wa Rwanda Military Academy.”

U Rwanda na Qatar, ni Ibihugu bisanganywe imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo ibya gisirikare n’umutekano, byumwihariko mu bijyanye no gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu by’ingabo.

Muri Kanama umwaka ushize wa 2024, Abasirikare 100 bo mu itsinda rishinzwe imyitwarire mu Ngabo z’u Rwanda (Military Police), barangije imyitozo yihariye bari mazemo amezi atandatu batozwa ku bufatanye bwa RDF n’Ingabo za Qatar, irimo iyo kurinda abanyacyubahiro no kurwanya iterabwoba.

Barimo abo mu itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere

Ni bamwe muri benshi bahawe impamyabushobozi mu muhango wanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − five =

Previous Post

BREAKING: M23 yemeje ko yishe Umujenerali uzwi muri FARDC

Next Post

Uko byagenze ngo umugore n’abahungu be babe bafungiwe kwica uwo mu muryango wabo

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byagenze ngo umugore n’abahungu be babe bafungiwe kwica uwo mu muryango wabo

Uko byagenze ngo umugore n’abahungu be babe bafungiwe kwica uwo mu muryango wabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.