Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingamba zo kwirinda COVID-19 mu Rwanda zishobora kongera gukazwa

radiotv10by radiotv10
14/07/2022
in MU RWANDA
0
Ingamba zo kwirinda COVID-19 mu Rwanda zishobora kongera gukazwa
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko COVID-19 igihari mu Rwanda ndetse ko muri iyi minsi imibare y’ubwandu iri kuzamuka ku buryo mu gihe cya vuba hazakazwa ingamba zo kwirinda.

Dr Ngamije yatangaje ibi mu gihe hashize iminsi hagaragara izamuka ry’imibare y’abasanganwa ubwandu bwa COVID-19 mu gihe mu mezi abiri ashize iyi ndwara ya COVID-19 yasaga nk’iri kurangira ndetse zimwe mu ngamba zitakiri itegeko.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, Dr Ngamije yavuze ko ubwandu bwongeye kuzamuka nkuko biri kugaragazwa n’imibare ku buryo hakenewe ko hongera gukazwa ingamba.

Ati “Birumvikana nkuko musanzwe mubizi ibyemezo bifatwa n’inama ya Guverinoma ishingiye ku bimenyetso biba bigaragaza uko ubwandu buhagaze, mu minsi iri imbere hazabaho gutanga andi mabwiriza hakurikijwe uko icyorezo gihagaze n’ingamba zakongera gushyirwamo ingufu.”

Muri uku kwezi kandi iyi ndwara yongeye kugira Abaturarwanda yica mu gihe abantu bakekaga ko yacitse ndetse imibare yasohokaga mu minsi ishize yagaragazaga ko ntabo igihitana.

Muri uku kwezi kwa Nyakanga gusa, iki cyorezo kimaze kwivugana Abaturarwanda babiri barimo uwo cyahitanye ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Dr Ngamije yavuze ko COVID igihari kandi ko ikica

Dr Ngamije yibukije Abaturarwanda ko bakwiye gukomeza kwirinda bakarinda kwirara, ati “COVID irakica, tugomba kuyirinda twese.”

Imibare yaraye itangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko iyi ndwara imaze guhitana abantu 1 462 mu gihe abasanganywe ubwandu kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022 ari 32.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, igaragaza ko kugeza ubu COVID-19 imaze guhitana abantu 6 379 604 mu gihe abo imaze kugaragara ku bantu 564 214 408 aho Leta Zunze Ubumwe za America ikiza ku isonga mu kuba yaragaragayemo umubare munini w’abagaragaweho iki cyorezo, bangana na 90 909 760.

Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Nyakanga, OMS/WHO yaburiye abatuye Isi ko iyi ndwara ya COVID-19 igihari kandi ko ikica, isaba abantu gukomeza kwirinda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Yakiniye Amavubi mu cy’Isi na Rayon, ubu ubuzima bwarahindutse…Umuryango we uramutabariza

Next Post

Rubavu: Uwohereje ‘Umukwikwi’ mu gikorwa cyo Kwibuka nk’umushyitsi mukuru na we bombi batawe muri yombi

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Hamenyekanye uko byagenze ngo utekera abanyeshuri yoherezwe nk’umushyitsi mukuru mu Kwibuka

Rubavu: Uwohereje ‘Umukwikwi’ mu gikorwa cyo Kwibuka nk’umushyitsi mukuru na we bombi batawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.