Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingingo ifatiye runini u Rwanda yaganiriweho mu nama ya RPF-Inkotanyi yayobowe na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
01/09/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Ingingo ifatiye runini u Rwanda yaganiriweho mu nama ya RPF-Inkotanyi yayobowe na Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi, yayoboye Inama ya Komite Nyobozi y’uyu Muryango, yaganiriye ku iterambere ry’Ubukungu bw’Igihugu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Iyi mana yabaye kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2023, uretse Perezida Paul Kagame, Chairman wa RPF-Inkotanyi wayiyoboye, yari inarimo abandi bayobozi b’Umuryango, barimo Vis Chairman, Hon. Uwimana Consolée n’Umunyamabanga Mukuru, Ambasaderi Gasamagera Wellars.

Nk’uko tubikesha ubutumwa bwatanzwe n’Umuryango RPF-Inkotanyi, Iyi nama ya Komite Nyobozi “yarimo kandi abakomiseri ba RPF n’abayobozi banyuranye ndetse na bamwe mu bo mu rwego rw’Abikorera, yibanze ku ntego zo kwihutisha iterambere ry’Ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho myiza y’abaturage.”

Ni inama ibaye habura umwaka umwe ngo gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma irangire, aho uyu Muryango wanatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri 2017, wari watanze imigabo n’imigambi, yibanze ku iterambere ry’Igihugu n’iry’Abanyarwanda.

Muri iyi myaka irindwi, kimwe n’ibindi Bihugu binyuranye ku Isi, u Rwanda na rwo rwahuye n’ibibazo byakomye mu nkokora izamuka ry’Ubukungu, birimo icyorezo cya COVID-19 cyadutse nyuma y’imyaka ibiri gusa iyi gahunda y’imyaka irindwi itangiye gushyirwa mu bikorwa.

Nanone kandi izamuka ry’Ubukungu bw’u Rwanda, ryakomwe mu nkokora n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, yadutse nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kugenza amaguru macye.

Gusa Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), cyagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda, buzakomeza kuzahuka kuko iteganyamibare ryacyo, ryagaragaje ko uyu mwaka buzazamuka ku gipimo cya 6,2%, mu gihe umwaka utaha wa 2024, bushobora kuzazamuka kuri 7,5%, naho muri 2028 izamuka ry’Ubukungu bw’u Rwanda rigashobora kuzaba rigeze kuri 7,3%.

Perezida Kagame yayoboye iyi nama
Yarimo kandi abandi barimo abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta n’iz’abikorera
N’abakomiseri bakuru ba RPF-Inkotanyi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − six =

Previous Post

Mu mvugo y’urwenya umuhanzi ukunzwe na benshi muri Gospel yasubije abafite icyo bamutegerejeho

Next Post

Abasore bibye 300.000Frw bafatwa basigaranye macye andi bayanywereye banaguzemo inyama

Related Posts

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

by radiotv10
08/12/2025
0

Kigali has always been a city of ambition, but over the last decade, a new kind of dream has taken...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

IZIHERUKA

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État
AMAHANGA

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

by radiotv10
08/12/2025
0

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

08/12/2025
Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasore bibye 300.000Frw bafatwa basigaranye macye andi bayanywereye banaguzemo inyama

Abasore bibye 300.000Frw bafatwa basigaranye macye andi bayanywereye banaguzemo inyama

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.