Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingingo Perezida Kagame yaganiriye n’Umukuru w’Igihugu cya Guinea-Bissau ubaye uwa kabiri yakiriye nyuma y’icyumweru

radiotv10by radiotv10
29/04/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ingingo Perezida Kagame yaganiriye n’Umukuru w’Igihugu cya Guinea-Bissau ubaye uwa kabiri yakiriye nyuma y’icyumweru
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, banagirana ibiganiro byagarutse ku bibazo byugarije Isi, n’ibyo ku rwego rwa Afurika, ndetse no ku mubano w’Ibihugu byombi.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025 nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yagize iti “Muri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau.”

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, bikomeza bivuga ko “Abakuru b’Ibihugu bombi bagiranye ibiganiro ku bibazo by’Isi n’iby’Umugabane, ndetse n’uburyo bwo gukomeza guteza imbere imikoranire y’Ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.”

Umaro Sissoco Embaló wagiriye uruzinduko mu Rwanda yahaherukaga mu mezi umunani ashize, dore ko yari umwe mu Banyacyubahiro bitabiriye ibirori by’irahira ry’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame byabaye muri Kanama umwaka ushize wa 2024.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau, nyuma y’icyumweru kimwe anakiriye Umukuru w’Igihugu cya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yakiriye tariki 21 Mata 2025 mu Biro bye muri Village Urugwiro.

Faure Essozimna Gnassingbé we yaje mu Rwanda agenzwa n’inshingano aherutse guhabwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zo kuba umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo Perezida wa Guinea-Bissau yageraga muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Umuhanzi Meddy n’umugore we baritegura kwibaruka ubuheta

Next Post

Abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda bagiye kongera kujya ibicu

Related Posts

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Eating fruits after meals is a simple way to stay healthy. Fruits help your body digest food, give you energy,...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

IZIHERUKA

6 Fruits you should eat after every meal
IMIBEREHO MYIZA

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda bagiye kongera kujya ibicu

Abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda bagiye kongera kujya ibicu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.