Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

radiotv10by radiotv10
12/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku mahirwe, kuko yavuye mu ishuri kubera ko abandi bana birirwa bamukwena, akaba ahora yigunze, ndetse abamurera na bo bikaba byarabayobeye kuko afite imyitwarire ibatera urujijo rwo kwemeza igitsina cye niba ari umuhungu cyangwa ari umukobwa.

Uyu mwana uhora yigunze kubera guhora akomerwa n’abandi bana bagenzi be, nyirakuru umurera, avuga ko yabuze ubushobozi bwo kumuvuza kugira ngo asigarane igitsina kimwe, ku buryo ubu byombi bikora.

Ati “Iyo ndebye mbona byombi wagira ngo birakora, yihagarika nk’abakobwa ariko n’igitsina cye cy’igihungu nigeze kubona cyahagurutse. Iyo urebye ubona imyitwarire ye igana ku bukobwa ariko iyo ahagaze nanone ubona ari nk’umuhungu ku buryo nashatse kumwambika ingutiya ariko mbona ntibijyanye akaba ari bwo mwambika amapantalo.”

Uyu mwana wakabaye yiga nibura mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza kugeza ubu ntiyiga kubera ko abandi bana bamuseka bavuga ko afite ibitsina bibiri.

Nyina wabo agira ati “Mama yamujyanye ku ishuri diregiteri aramwanga nyine.”

Nyirakuru na we yagize ati “None ubwo wa mugani ku ishuri agiye kwihagarika abandi bana bakamubona ntibajya bamushagara?”

Uretse no kutiga, uyu mwana ahora yigungiye mu rugo kugeza n’aho birinda kumwohereza kuvoma amazi mu rwego rwo kwirinda ko abana bamukorera urugomo bashaka kureba imiterere ye.

Nyirakuru ati “Nigeze kumwohereza kuvoma nanjye ngenda mukurikiye nsanga abana bari kubwirana ngo afite igitsina cy’abahungu n’icy’abakobwa bambonye bahita baceceka, kuva ubwo sinjya mutuma amazi.”

Uyu muryango usaba ubufasha bwo gupimisha uyu mwana kugira ngo hamenyekane igitsina gikora bityo ikimwe kibe cyabagwa kubera koko bo batabyishoboza bitewe n’ubushobozi bucye.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere ry’Ubuzima n’Uburenganzira (HDI) Dr. Kagaba Aphrodis wamagana ababa bashaka kureba imyanya y’ibanga y’uyu mwana avuga ko ari ihohoterwa akorerwa ndeste akavuga ko uyu muryango ayobowe ugiye gushaka uburyo bwo kumufasha kugera kwa muganga.

Ati “Ariko ibyo kumuseka kubera uko yavutse byo rwose ntabwo ari byo ni ukubyamagana. Icyo twakora ni ugushaka uburyo twamufasha akagera kwa muganga. Ndabaza niba ibitaro by’i Rusizi byamwakira nidusanga batabishoboye twareba ahandi tumujyana.”

Bivugwa ko uyu mwaka akiri uruhinja yajyanywe kuvurizwa mu ivuriro ryarimo abazungu bagasaba umubyeyi we kumutunga ngo bamwijyanire iwabo abe ari ho bamuvurira ariko umubyeyi we ababera ibamba.

Uyu mwana ahora yigunze kubera ibyo akunda kubwirwa na bagenzi be
Yagakwiye kuba yiga ariko yavuye mu ishuri

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + fifteen =

Previous Post

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Next Post

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Related Posts

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

by radiotv10
11/07/2025
0

Itsinda ry’intumwa 18 ziturutse muri Uganda zoherejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, zasuye Polisi y’u Rwanda, zishima ikoranabuhanga ryifashishwa n’uru rwego...

IZIHERUKA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.