• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

radiotv10by radiotv10
12/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku mahirwe, kuko yavuye mu ishuri kubera ko abandi bana birirwa bamukwena, akaba ahora yigunze, ndetse abamurera na bo bikaba byarabayobeye kuko afite imyitwarire ibatera urujijo rwo kwemeza igitsina cye niba ari umuhungu cyangwa ari umukobwa.

Uyu mwana uhora yigunze kubera guhora akomerwa n’abandi bana bagenzi be, nyirakuru umurera, avuga ko yabuze ubushobozi bwo kumuvuza kugira ngo asigarane igitsina kimwe, ku buryo ubu byombi bikora.

Ati “Iyo ndebye mbona byombi wagira ngo birakora, yihagarika nk’abakobwa ariko n’igitsina cye cy’igihungu nigeze kubona cyahagurutse. Iyo urebye ubona imyitwarire ye igana ku bukobwa ariko iyo ahagaze nanone ubona ari nk’umuhungu ku buryo nashatse kumwambika ingutiya ariko mbona ntibijyanye akaba ari bwo mwambika amapantalo.”

Uyu mwana wakabaye yiga nibura mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza kugeza ubu ntiyiga kubera ko abandi bana bamuseka bavuga ko afite ibitsina bibiri.

Nyina wabo agira ati “Mama yamujyanye ku ishuri diregiteri aramwanga nyine.”

Nyirakuru na we yagize ati “None ubwo wa mugani ku ishuri agiye kwihagarika abandi bana bakamubona ntibajya bamushagara?”

Uretse no kutiga, uyu mwana ahora yigungiye mu rugo kugeza n’aho birinda kumwohereza kuvoma amazi mu rwego rwo kwirinda ko abana bamukorera urugomo bashaka kureba imiterere ye.

Nyirakuru ati “Nigeze kumwohereza kuvoma nanjye ngenda mukurikiye nsanga abana bari kubwirana ngo afite igitsina cy’abahungu n’icy’abakobwa bambonye bahita baceceka, kuva ubwo sinjya mutuma amazi.”

Uyu muryango usaba ubufasha bwo gupimisha uyu mwana kugira ngo hamenyekane igitsina gikora bityo ikimwe kibe cyabagwa kubera koko bo batabyishoboza bitewe n’ubushobozi bucye.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere ry’Ubuzima n’Uburenganzira (HDI) Dr. Kagaba Aphrodis wamagana ababa bashaka kureba imyanya y’ibanga y’uyu mwana avuga ko ari ihohoterwa akorerwa ndeste akavuga ko uyu muryango ayobowe ugiye gushaka uburyo bwo kumufasha kugera kwa muganga.

Ati “Ariko ibyo kumuseka kubera uko yavutse byo rwose ntabwo ari byo ni ukubyamagana. Icyo twakora ni ugushaka uburyo twamufasha akagera kwa muganga. Ndabaza niba ibitaro by’i Rusizi byamwakira nidusanga batabishoboye twareba ahandi tumujyana.”

Bivugwa ko uyu mwaka akiri uruhinja yajyanywe kuvurizwa mu ivuriro ryarimo abazungu bagasaba umubyeyi we kumutunga ngo bamwijyanire iwabo abe ari ho bamuvurira ariko umubyeyi we ababera ibamba.

Uyu mwana ahora yigunze kubera ibyo akunda kubwirwa na bagenzi be
Yagakwiye kuba yiga ariko yavuye mu ishuri

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − fourteen =

Previous Post

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Next Post

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.