Inkongi y’amayobera yibasiye ishuri iteza igikuba mu banyeshuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inyubako y’ishuri rya Lycée Mwanga riherereye muri Komini ya Dilala mu Mujyi wa Kolwezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yibasiwe n’inkongi y’umuriro bitazwi icyayiteye, itera ubwoba abanyeshuri basimbutse igorofa bakiza amagara yabo, barakomereka, abandi bagahungabana.

Iyi nkongi yibasiye inyubako y’iri shuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, itangirira mu gisenge cy’inzu yo hejuru.

Izindi Nkuru

Minisititi w’Umutekano w’Imbere, Adeoudat Kapenda yatangaje ko nta muntu waburiye ubuzima muri iyi nkongi y’umuriro.

Gusa abanyeshuri bagera muri 30 bakomeretse ubwo basimbukaga igorofa, bahunga iyi nkongi, nkuko bitangazwa na bamwe mu bibonye iby’iyi nkongi.

Me Gautier Kayombo wo mu Muryango utari uwa Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu uzwi nka Amis d’Obama, yagize ati “Abanyeshuri bagize ubwoba. Hari bamwe muri bo bakomeretse kuko bamwe bakijije amagara yabo banyura mu madirishya.”

Yavuze ko kandi hari n’abana bagize ikibazo cy’ihungabana kubera ubukana bw’iyi nkongi y’umuriro yari ifite ikibatsi kidasanzwe.

Atangaza ko abana bakomerekeye muri ibi bikorwa byo guhunga, ari benshi, ati “Njyewe ubwanjye niboneye abana bagera muri mirongo bajyanywe n’imbangukiragutabara ku Bitaro bya Mwangezi. Ariko hari abandi benshi bagize ibibazo barimo n’abagize ihungabana, na bo bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Kolwezi.”

Iyi nkongi y’umuriro yamaze igihe kinini kuko yatangiye saa yine ikarinda igeza saa sita, kuko muri aka gace hari ikibazo cy’imodoka zizimya umuriro.

Iyi nkongi yari ifite ubukana
Abanyeshuri basimbutse bamwe barahakomerekera

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru