Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa gatatu mu Buforomo n’Ububyaza muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Rwamagana, wari wajyanye na bagenzi be koga mu idamu y’amazi iherereye mu Murenge wa Kigabiro, yarohamye ahasiga ubuzima.
Ibi byago byabaye kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025 mu idamu y’amazi iherereye mu Mudugudu wa Gahonogo, Akagari ka Nyagasenyi Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.
Uyu munyeshuri witabye Imana, ni Niyinderera Diogene wari afite imyaka 24 wigaga mu mwaka wa gatatu mu buforomo n’ububyaza mu Ishami ry’ubuvuzi rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rwamagana, aho we na bagenzi be bane koga muri iyo damu ya Bugugu, we akaza kubura imbaraga ubwo bari bakinjira mu mazi.
Bagenzi be bari bajyanye, ubwo babonaga abuze imbaraga bagerageje kumurohora biranga, bajya gutabaza inzego zumutekano, ariko biza kuba iby’ubusa ahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemereye RADIOTV10 ko ibi byago byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.
Ati “Mu masaha y’umugoroba, abanyeshuri babaga hanze y’ikigo bagiye koga muri ariya mazi, bagenda ari abanyeshyuri batanu, noneho mu gihe barimo koga bageze hagati, umwe abwira bagenzi be ngo ararushye, ahita ahindukira ashaka kugaruka ku mwaro aho yagiriyemo, ahindukiye babona ararohamye, babiri bagerageza kujya kumukuramo abarusha imbaraga, babona na bo yabaroha barekera aho baratabaza.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko Ishami Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ryahise rigera ahabereye iyi mpanuka, rigatangira gushakisha uyu munyeshuri ariko ko byageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ataraboneka, ariko umurambo wa nyakwigendera ukaba waje kuboneka muri iki gitondo, wahise unajyanwa mu Bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10