Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuru ibabaje yerecyeye umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda wari wajyanye n’abandi koga mu kidendezi cy’amazi

radiotv10by radiotv10
24/01/2025
in MU RWANDA
0
Inkuru ibabaje yerecyeye umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda wari wajyanye n’abandi koga mu kidendezi cy’amazi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa gatatu mu Buforomo n’Ububyaza muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Rwamagana, wari wajyanye na bagenzi be koga mu idamu y’amazi iherereye mu Murenge wa Kigabiro, yarohamye ahasiga ubuzima.

Ibi byago byabaye kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025 mu idamu y’amazi iherereye mu Mudugudu wa Gahonogo, Akagari ka Nyagasenyi Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

Uyu munyeshuri witabye Imana, ni Niyinderera Diogene wari afite imyaka 24 wigaga mu mwaka wa gatatu mu buforomo n’ububyaza mu Ishami ry’ubuvuzi rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rwamagana, aho we na bagenzi be bane koga muri iyo damu ya Bugugu, we akaza kubura imbaraga ubwo bari bakinjira mu mazi.

Bagenzi be bari bajyanye, ubwo babonaga abuze imbaraga bagerageje kumurohora biranga, bajya gutabaza inzego zumutekano, ariko biza kuba iby’ubusa ahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemereye RADIOTV10 ko ibi byago byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Ati “Mu masaha y’umugoroba, abanyeshuri babaga hanze y’ikigo bagiye koga muri ariya mazi, bagenda ari abanyeshyuri batanu, noneho mu gihe barimo koga bageze hagati, umwe abwira bagenzi be ngo ararushye, ahita ahindukira ashaka kugaruka ku mwaro aho yagiriyemo, ahindukiye babona ararohamye, babiri bagerageza kujya kumukuramo abarusha imbaraga, babona na bo yabaroha barekera aho baratabaza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko Ishami Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ryahise rigera ahabereye iyi mpanuka, rigatangira gushakisha uyu munyeshuri ariko ko byageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ataraboneka, ariko umurambo wa nyakwigendera ukaba waje kuboneka muri iki gitondo, wahise unajyanwa mu Bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Abahagarariye Igisirikare cy’Ibihugu byabo mu Rwanda bahishuriwe byinshi ku mikoranire ya FDLR na FARDC

Next Post

AGEZWEHO: M23 isohoye itangazo ry’igitaraganya ku kubohoza umujyi wa Goma

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AGEZWEHO: M23 isohoye itangazo ry'igitaraganya ku kubohoza umujyi wa Goma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.