Uruhinja rwatangiriye ubuzima mu kangaratete rwavutse mbere gato y’uko muri Maroc haba umutingito, aho inzu y’ababyeyi barwo yangiritse bikabije badahari, bakaba babuze n’uko basubira aho batuye, ubu bakaba bacumbitse mu ihema ku muhanda.
Uyu mutingito wari ku gipimo cyo hejuru, kugeza wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje ubu harabarwa abagera mu bihumbi bibiri, bahasize ubuzima.
Uru ruhinja rw’umubyeyi Khadija, rwavukiye mu bitaro bya Marrakesh mu minota micye mbere gato y’uko uyu mutingito uba, aho uyu mwana n’abandi bari muri ibyo bitaro, bahise babikurwamo, nyuma y’amasaha atatu gusa amaze kuvuka.
Khadija, nyina w’uru ruhinja, yagize ati “Bahise badusohora kuko twari dufite ubwoba ko ibikuta bishobora kutugwira.”
Avuga ko we n’umugabo we, mu gitondo cya kare ku wa Gatandatu bagerageje gufata imodoka yabageza aho basanzwe batuye mu gace ka Taddart, mu bice by’imisozi miremire mu bilometero 65 uvuye muri Marrakesh, ariko baza kugera mu nzira basanga umuhanda wangijwe n’umutingito.
Bageze mu nzira na bwo baracumbika, bajya kuba mu gace ka Asni, aho ubu uyu muryango uri kuba mu ihema hafi y’umuhanda.
Uyu mubyeyi ati “Nta bufasha na buto ndakira cyangwa indi nkunga iyo ari yo yose iturutse mu butobozi. Twagerageje gusaba abaturage bo muri aka gace, ko nibura badutiza ibiringiti tukabasha kwifubika.”
Uyu mubyeyi wumvikana nk’uri mu gahinda, yongeyeho ati “Ubu icyo dufite ni Imana gusa.”
Avuga ko ibi byago byabaye, bafite utwenda ducye tw’uru ruhinja, mu gihe abaturanyi babo aho batuye, na bo bavuze ko inzu yabo yangiritse bikabije.
RADIOTV10