Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Inkuru ikora ku mutima y’uruhinja rwavukiye mu ruhuri rw’ibibazo muri Maroc

radiotv10by radiotv10
11/09/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Inkuru ikora ku mutima y’uruhinja rwavukiye mu ruhuri rw’ibibazo muri Maroc
Share on FacebookShare on Twitter

Uruhinja rwatangiriye ubuzima mu kangaratete rwavutse mbere gato y’uko muri Maroc haba umutingito, aho inzu y’ababyeyi barwo yangiritse bikabije badahari, bakaba babuze n’uko basubira aho batuye, ubu bakaba bacumbitse mu ihema ku muhanda.

Uyu mutingito wari ku gipimo cyo hejuru, kugeza wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje ubu harabarwa abagera mu bihumbi bibiri, bahasize ubuzima.

Uru ruhinja rw’umubyeyi Khadija, rwavukiye mu bitaro bya Marrakesh mu minota micye mbere gato y’uko uyu mutingito uba, aho uyu mwana n’abandi bari muri ibyo bitaro, bahise babikurwamo, nyuma y’amasaha atatu gusa amaze kuvuka.

Khadija, nyina w’uru ruhinja, yagize ati “Bahise badusohora kuko twari dufite ubwoba ko ibikuta bishobora kutugwira.”

Avuga ko we n’umugabo we, mu gitondo cya kare ku wa Gatandatu bagerageje gufata imodoka yabageza aho basanzwe batuye mu gace ka Taddart, mu bice by’imisozi miremire mu bilometero 65 uvuye muri Marrakesh, ariko baza kugera mu nzira basanga umuhanda wangijwe n’umutingito.

Bageze mu nzira na bwo baracumbika, bajya kuba mu gace ka Asni, aho ubu uyu muryango uri kuba mu ihema hafi y’umuhanda.

Uyu mubyeyi ati “Nta bufasha na buto ndakira cyangwa indi nkunga iyo ari yo yose iturutse mu butobozi. Twagerageje gusaba abaturage bo muri aka gace, ko nibura badutiza ibiringiti tukabasha kwifubika.”

Uyu mubyeyi wumvikana nk’uri mu gahinda, yongeyeho ati “Ubu icyo dufite ni Imana gusa.”

Avuga ko ibi byago byabaye, bafite utwenda ducye tw’uru ruhinja, mu gihe abaturanyi babo aho batuye, na bo bavuze ko inzu yabo yangiritse bikabije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + four =

Previous Post

Djabel Manishimiwe watangiye umwaka w’imikino avugwaho byinshi ubu ari kumwenyura

Next Post

Hashyizwe hanze imibare mishya y’uko ibiciro bihagaze mu Rwanda

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hashyizwe hanze imibare mishya y’uko ibiciro bihagaze mu Rwanda

Hashyizwe hanze imibare mishya y’uko ibiciro bihagaze mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.