Sunday, July 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuru iryoshye y’uburyo Kagame akiri muto yakangiwe n’umujandarume aho yaje gutura ari Perezida

radiotv10by radiotv10
12/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Inkuru iryoshye y’uburyo Kagame akiri muto yakangiwe n’umujandarume aho yaje gutura ari Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze uburyo akiri muto yari agiye guhohoterwa n’Umujandarume warindaga imwe mu nyubako yakoreragamo inzego z’ubuyobozi yari iherereye mu mujyi rwagati mu Kiyovu ahari hanatuye uwari Perezida, Juvenal Habyarimana, akaza kwisanga ahatuye na we ari Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo, aho yagarukaga ku byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, wavuze ko iyi Minisiteri akoramo, akiri umwana yajyaga ayijyamo agiye kurya umunyenga muri Ascenseur, avuga ko kuba yaragiye kuyikoramo, ari uko ubuyobozi bureba kure.

Perezida Kagame ubwo yatangiraga ijambo rye, yavuze ko iyi ari yo Politiki ya FPR-Inkotanyi itagira uwo isiga inyuma ndetse yo guha amahirwe abana b’u Rwanda bose.

Ati “Ushobora kwibwira ngo hari uwari ubizi wabikurikiranaga ageze aho atuma bimera bityo, ariko ntabwo ari byo, ariko ni byo ku rundi ruhande ku bwa politiki, ku bw’Igihugu gishyira imbere abacyo ntawe gisize inyuma.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko na we afite inkuru ijya gusa n’iyi ya Irere Claudette y’ibyamubayeho na we akiri muto, ubwo yazaga mu Rwanda avuye muri Uganda aho umuryango we wari warahungiye, dore ko yaje mu Rwanda inshuro eshatu, zirimo ubwo yazaga mu 1977 ndetse no mu 1978 no mu 1979, kandi ko izo nshuro zose yabaga ari umwana muto ndetse bigaragara ko yabaga mu buhungiro koko.

Ati “Iyo twari kuba duhuriye mu nzira wari no kunkubitira n’ubusa, ndetse ni ko byari bigiye kugenda.”

Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe yabaga aje gusura umuryango wa Muyango Claver bari bafitanye isano wari utuye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, akaboneraho gutembera uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda.

Aho uyu muryango wari utuye, hari hegeranye n’Ibiro bya Ambasade y’icyahoze ari Zaire [Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu] ndetse n’urwahoze ari urugo rw’uwari Perezida, Juvenal Habyarimana.

Yavuze ko Umujyi wa Kigali yajyaga akunda kuwugenda n’amaguru akawutembera ku buryo awuzi wose, ndetse agaruka uburyo yigeze kuva mu rugo akanyura aho hakoreraga izo nzego zikomeye.

Ati “Nza kuhanyura n’amaguru nabaga mfite agatabo njyenda nisomesha, nijijisha nza kuhanyura nyura kuri iyo Ambasade ndazamuka ngana aho Ababiligi bari batuye, umujandarume wari uharinze ati ‘yewe sha’ ndamwihorera noneho bituma nsoma kurushaho, nguma njyenda, ati ‘we yewe’, ndabanza namwihorera, ngiye kumva numva arambuka yari yambaye boot z’abasirikare zirimo ibyuma hasi, numva yambuka umuhanda, aza nsanga ati ‘yewe sha ni wowe mbwira’, noneho ndahindukira ndamureba, nti ‘ni njye wavugaga?’ ati ‘ngwino hano’ ngira ntya nsa nk’utabyumvise ndavuduka ndiruka, arankurikira aranyirukankana, ariko ntabwo yamenye aho nyuze, ndiruka ndamusiga.”

Yasobanuye uko uwo munsi yaje kugaruka mu rugo rw’uyu muryango yari yaraje gusura, ariko anasoreza ku kuba aha yakangiwe n’umujandarume, haraje kuba iwe ndetse akahatura ari Umukuru w’Igihugu.

Ati “Ubwo byabaye mu 1977 cyangwa mu 1978, hanyuma karabayeee naje kwisanga ntuye muri iyo nzu. Ubwo rero birasa n’ibya Irere wajyaga ajyenda muri Ascenseur ari umwana bamukubita imijugujugu akubagana yirukanka, ageze aho agaruka aba ari we uyobora Minisiteri. Ntiwumva ko ibintu byikora rero.”

Perezida Kagame yavuze ko aya mateka ari na wo murongo w’Umuryango FPR-Inkotanyi uha abantu amahiwe n’ubushobozi, bakajya ku rwego rubakwiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − five =

Previous Post

Kagame yavuze igisubizo yaha abavuga ko FPR-Inkotanyi igira igitugu

Next Post

Niger: Igikekwa ku itoroka ry’imfungwa nyinshi zari zifungiye muri Gereza irinzwe bikomeye

Related Posts

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

by radiotv10
19/07/2025
0

Abakoze ubwarimu bw’igihe gito mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Nyamasheke basigariraho abarimu bagiye mu biruhuko byo kubyara,...

The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

by radiotv10
19/07/2025
0

We’ve all heard it growing up: “Work hard and you’ll succeed.” We always saw it on school posters, graduation speeches,...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

IZIHERUKA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro
AMAHANGA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

by radiotv10
19/07/2025
0

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

19/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

19/07/2025
The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

19/07/2025
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

18/07/2025
Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Niger: Igikekwa ku itoroka ry’imfungwa nyinshi zari zifungiye muri Gereza irinzwe bikomeye

Niger: Igikekwa ku itoroka ry’imfungwa nyinshi zari zifungiye muri Gereza irinzwe bikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.