Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuru iryoshye y’uburyo Kagame akiri muto yakangiwe n’umujandarume aho yaje gutura ari Perezida

radiotv10by radiotv10
12/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Inkuru iryoshye y’uburyo Kagame akiri muto yakangiwe n’umujandarume aho yaje gutura ari Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze uburyo akiri muto yari agiye guhohoterwa n’Umujandarume warindaga imwe mu nyubako yakoreragamo inzego z’ubuyobozi yari iherereye mu mujyi rwagati mu Kiyovu ahari hanatuye uwari Perezida, Juvenal Habyarimana, akaza kwisanga ahatuye na we ari Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo, aho yagarukaga ku byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, wavuze ko iyi Minisiteri akoramo, akiri umwana yajyaga ayijyamo agiye kurya umunyenga muri Ascenseur, avuga ko kuba yaragiye kuyikoramo, ari uko ubuyobozi bureba kure.

Perezida Kagame ubwo yatangiraga ijambo rye, yavuze ko iyi ari yo Politiki ya FPR-Inkotanyi itagira uwo isiga inyuma ndetse yo guha amahirwe abana b’u Rwanda bose.

Ati “Ushobora kwibwira ngo hari uwari ubizi wabikurikiranaga ageze aho atuma bimera bityo, ariko ntabwo ari byo, ariko ni byo ku rundi ruhande ku bwa politiki, ku bw’Igihugu gishyira imbere abacyo ntawe gisize inyuma.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko na we afite inkuru ijya gusa n’iyi ya Irere Claudette y’ibyamubayeho na we akiri muto, ubwo yazaga mu Rwanda avuye muri Uganda aho umuryango we wari warahungiye, dore ko yaje mu Rwanda inshuro eshatu, zirimo ubwo yazaga mu 1977 ndetse no mu 1978 no mu 1979, kandi ko izo nshuro zose yabaga ari umwana muto ndetse bigaragara ko yabaga mu buhungiro koko.

Ati “Iyo twari kuba duhuriye mu nzira wari no kunkubitira n’ubusa, ndetse ni ko byari bigiye kugenda.”

Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe yabaga aje gusura umuryango wa Muyango Claver bari bafitanye isano wari utuye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, akaboneraho gutembera uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda.

Aho uyu muryango wari utuye, hari hegeranye n’Ibiro bya Ambasade y’icyahoze ari Zaire [Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu] ndetse n’urwahoze ari urugo rw’uwari Perezida, Juvenal Habyarimana.

Yavuze ko Umujyi wa Kigali yajyaga akunda kuwugenda n’amaguru akawutembera ku buryo awuzi wose, ndetse agaruka uburyo yigeze kuva mu rugo akanyura aho hakoreraga izo nzego zikomeye.

Ati “Nza kuhanyura n’amaguru nabaga mfite agatabo njyenda nisomesha, nijijisha nza kuhanyura nyura kuri iyo Ambasade ndazamuka ngana aho Ababiligi bari batuye, umujandarume wari uharinze ati ‘yewe sha’ ndamwihorera noneho bituma nsoma kurushaho, nguma njyenda, ati ‘we yewe’, ndabanza namwihorera, ngiye kumva numva arambuka yari yambaye boot z’abasirikare zirimo ibyuma hasi, numva yambuka umuhanda, aza nsanga ati ‘yewe sha ni wowe mbwira’, noneho ndahindukira ndamureba, nti ‘ni njye wavugaga?’ ati ‘ngwino hano’ ngira ntya nsa nk’utabyumvise ndavuduka ndiruka, arankurikira aranyirukankana, ariko ntabwo yamenye aho nyuze, ndiruka ndamusiga.”

Yasobanuye uko uwo munsi yaje kugaruka mu rugo rw’uyu muryango yari yaraje gusura, ariko anasoreza ku kuba aha yakangiwe n’umujandarume, haraje kuba iwe ndetse akahatura ari Umukuru w’Igihugu.

Ati “Ubwo byabaye mu 1977 cyangwa mu 1978, hanyuma karabayeee naje kwisanga ntuye muri iyo nzu. Ubwo rero birasa n’ibya Irere wajyaga ajyenda muri Ascenseur ari umwana bamukubita imijugujugu akubagana yirukanka, ageze aho agaruka aba ari we uyobora Minisiteri. Ntiwumva ko ibintu byikora rero.”

Perezida Kagame yavuze ko aya mateka ari na wo murongo w’Umuryango FPR-Inkotanyi uha abantu amahiwe n’ubushobozi, bakajya ku rwego rubakwiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 4 =

Previous Post

Kagame yavuze igisubizo yaha abavuga ko FPR-Inkotanyi igira igitugu

Next Post

Niger: Igikekwa ku itoroka ry’imfungwa nyinshi zari zifungiye muri Gereza irinzwe bikomeye

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF, bohereje itsinda riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Niger: Igikekwa ku itoroka ry’imfungwa nyinshi zari zifungiye muri Gereza irinzwe bikomeye

Niger: Igikekwa ku itoroka ry’imfungwa nyinshi zari zifungiye muri Gereza irinzwe bikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.