Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuru nziza iturutse muri RwandAir ku bohereza ibicuruzwa hanze

radiotv10by radiotv10
25/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Inkuru nziza iturutse muri RwandAir ku bohereza ibicuruzwa hanze
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yagejeje mu Rwanda indege izajya itwara imizigo, yari imaze igihe itegerezanyijwe amatsiko n’abacuruzi basanzwe bafite ibyo bohereza hanze.

Abashoramari basanzwe bohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga, bari bamaze iminsi bagaragaza imbogamizi zo kuba batabona uko bohereza ibicuruzwa bihagije.

Bamwe bagaragazaga ko hari igihe bajyana ibicuruzwa, bagera ku kibuga cy’Indege, bikaba ngombwa ko babigabanya, bigatuma bimwe bipfa ubusa.

Ibi byaterwaga no kuba nta ndege yihariye itwara imizigo gusa, kuko ibicuruzwa byatwarwaga mu ndege zisanzwe zitwara abagenzi bigatuma ingano y’ibicuruzwa bifuza kohereza hanze ikomeza kuba iyanga nyamara baba bafite isoko rinini hanze.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana yari aherutse gutangaza ko aba bacuruzi bashonje bahishiwe kuko sosiyete y’u Rwanda y’Indege (RwandAir), yatumije indege izajya itwara imizigo (Cardo aircraft).

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022, amarira y’aba bacuruzi yahanaguwe, kuko indege ya mbere itwara imizigo ya RwandAir yasesekaye ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Iyi ndege ya B737-800SF, yakiriwe neza nkuko iyi sosiyete ya RwandAir isanzwe yakira indege zayo nshya, aho yageze ku Kibuga cy’Indege ikamenwaho amazi mu buryo bwo kuyakira.

Ubutumwa bwa RwandAir bwagaragaje ko icyifuzo cya bariya bacuruzi, cyatangiye kubahirizwa, aho yagize ati “Uyu munsi twakiriye indege ya Cargo ya mbere yifujwe igihe kinini ya B737-800SF nkuko dukomeje kwagura umubare w’indege zacu.”

Ubwo iyi ndege yageraga ku kibuga cy’indege

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Bugesera: Umunyamakuru yatawe muri yombi ku nshuro ya kabiri

Next Post

Perezida Kagame yageze muri Niger yakiranwa urugwiro mu muco gakondo (AMAFOTO)

Related Posts

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

IZIHERUKA

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe
FOOTBALL

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

26/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageze muri Niger yakiranwa urugwiro mu muco gakondo (AMAFOTO)

Perezida Kagame yageze muri Niger yakiranwa urugwiro mu muco gakondo (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.