Abahanzikazi Charlotte Rulinda (Charly) na Fatuma Muhoza (Nina) bagize itsinda rizwi nka Charly&Nina, bemeje ko bagarutse mu muziki nyuma y’igihe bivugwa ko batandukanye.
Aba bahanzikazi bari bagiye kuzuza imyaka ibiri badashyira hanze indirimbo, baherutse gutumirwa mu iserukiramuco rizwi nka Amani Festival rizabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bakimara gutumirwa, abakunzi babo babaye nk’abamwenyura ko baba bagiye gusubirana ndetse bakongera kubaha ibihangano bishya dore ko indirimbo yabo nshya iheruka muri Werurwe 2020.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aba bahanzi bemeje ko ubu bongeye kugaruka mu ruganda rwa muzika.
Mu butumwa Charly yanyujije kuri Instagram, buherekejwe n’ifoto ari kumwe na mugenzi we Nina, yagize ati “MURAHOOOO!!! Hari hashize igihe, Twari tubakumbuye, twizere ko namwe ari uko!!!!”
Ni ubutumwa kandi bwashyizweho na Nina mugenzi we, na we wabushyize kuri Instagram ye na bwo buherekejwe n’iyi foto bari kumwe bombi.
Ni ubutumwa bwashimishije benshi bagaragaje ko bari bakumbuye kubabona baririmbana mu gihe byari bimaze igihe bivugwa ko batandukanye ndetse bakanahagarika umuziki.
Mu bagaragaje ko bishimye, harimo n’abasanzwe bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda barimo Umunyamakuru Sandrine Isheja, watanze igitekerezo kuri ubu butumwa, agira ati “Yeeess! The Queens are BACKKK [Yego! Abamikazi baragarutse]
Harimo kandi Umunyamakuru Ally Soudi na we wagize ati “Mutubabarire mutebuke.”
RADIOTV10