Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuru nziza ku Banyarwanda bifuza kugenda mu ndege

radiotv10by radiotv10
21/08/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
2
Inkuru nziza ku Banyarwanda bifuza kugenda mu ndege
Share on FacebookShare on Twitter

Amahirwe y’Abaturarwanda bifuza gukoresha indege mu ngendo Kigali-Kamembe, yikubye kabiri, nyuma y’uko Sosiyete y’ingedo z’indege RwandAir ikubise hasi igiciro cy’urugendo rwa Kigali-Kamembe, ku kigero cya 50%.

Ubu abantu bifuza gukora uru rugendo rwa Kigali-Kamembe, bashobora kwishyura Amadolari 99. Iki giciro kikaba cyavuye ku Madolari 180.

Ubuyobozi bwa RwandAir buvuga ko kugabanya iki giciro, bigamije kongera umubare w’abakora ingendo zo mu kirere, imbere mu Gihugu.

Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi ku Kibuga cy’indege cya Kamembe, Celine Umuhire avuga ko umubare w’abagenzi bakora uru rugendo rwa Kigali-Kamembe uri kuzamuka kuko ubu habarwa abari hagati ta 25 na 30 ku munsi.

Ati “Ugereranyije n’umubare ntarengwa ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe, ingendo z’indege zacu zishobora kuba zatwara abagenzi 40. Ubu tubasha gutwara abantu bari hagati ya 25 na 30 kuri buri rugendo, habayeho izamuka rikomeye kuko twavuye ku bagenzi batanu twabashaga gutwara.”

Ingendo za RwandAir za Kigali-Kamembe, zikorwa buri munsi mu rwego rwo gufasha abagenzi bose mu ngeri zinyuranye bagiye mu bikorwa bitandukanye.

Umukozi ushinzwe kurengera abakiliya muri Komisiyo Nyafurika y’ingendo zo mu kirere, Emmanuel Butera avuga ko iki gitekerezo cya RwandAir cyo kugabanya ibiciro by’ingendo z’imbere mu Gihugu, ari intambwe ishimishije.

Avuga ko ibi bizatuma abantu benshi bibona mu ngendo z’indege zisanzwe zifatwa ko ari iz’abifite, kandi bikanongera umusaruro uva muri izi ngendo.

Ati “Izi ni impinduka nziza zaturutse ku ngamba zafashwe na Guverinoma zo gukuraho cyangwa kugabanya imisoro n’ibindi bicibwa mu ngendo zo mu kirere byatumaga ingendo zihenda ku b’amikoro macye.”

Avuga ko uretse inyungu z’abagenzi zo kuba bazajya babasha kugera aho bagiye byihuse kandi batekanye, bizanatuma indege ndetse n’ibibuga by’indege bibasha kwinjiza amafaranga atubutse.

Ati “Uko abagenzi bazagenda biyongera ni na ko umusaruro uzagenda wiyongera ku bibuga by’indege.”

Uretse kuba izi ngendo zizajya zikorwa n’abacuruzi ndetse n’abagiye gusura imiryango yabo i Kamembe, izi ngendo z’indege za Kigali-Kamembe zizanazamura umubare wa ba mukerugendo bazajya bajya gusura ibyiza nyaburanga biri mu Ntara y’Iburengerazuba nka Pariki y’Igihugu y’Ishyamba rya Nyungwe ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo.

RADIOTV10

Comments 2

  1. King says:
    2 years ago

    Nonese ubundi yari angahe ko anariyo birirwaga bamamaza

    Reply
    • Kaka says:
      2 years ago

      Nanjye nziko yarasanzwe arayongayo kbsa none ngo babikubise hasi

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Aka mbere gakubye aka nyuma 10: Menya uko Uturere dukurikirana mu miryango yasezeranye

Next Post

Uwigaragaje muri Miss Rwanda umaze iminsi aryohewe n’urukundo yagaragaje intambwe yaruteyemo

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwigaragaje muri Miss Rwanda umaze iminsi aryohewe n’urukundo yagaragaje intambwe yaruteyemo

Uwigaragaje muri Miss Rwanda umaze iminsi aryohewe n’urukundo yagaragaje intambwe yaruteyemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.