Inkuru yaje kuba impamo: Ya modoka y’akataraboneka ya Bruce Melodie ubu ayigendamo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu bihe byatambutse havuzwe inkuru y’uko umuhanzi Bruce Melodie yatumije imodoka yo mu bwoko bwa Brabus ndetse biza gutangazwa ko yageze mu Rwanda ariko itaragaragara. Ubu Bruce Melodie agenda muri iyi modoka isanzwe igendamo ibyamamare bikomeye birimo Critiano Ronaldo.

Byabanje kuvugwa nyuma gato y’uko Bruce Melodie bivuzwe ko yasinye amasezerano ya Miliyari 1 Frw n’ikigo gikora ubucuruzi bw’ibiribwa kizwi nka Food Bundle.

Izindi Nkuru

Bamwe babanje kubitera utwatsi ko aya masezerano atari impamo ndetse ko n’ibyavugwaga by’iyi modoka atari ukuri.

Hari n’abataratinye kuvuga ko igihe bazabona Bruce Melodie ari kugenda muri iyi modoka, bazemera neza ko ariya masezerano yasinye ari aya miliyari 1Frw koko.

Ubu inkuru yabaye impamo, ndetse Bruce Melodie asigaye agenda muri iyi modoka y’akataraboneka.

Ni imodoka yagaragayemo atari rimwe cyangwa kabiri, gusa abamubonye ubwo yajyaga kuririmba mu muhango wo gutoranya Miss Rwanda 2022, yaje yitwaye muri iyi modoka ifite ibirango byo mu Rwanda aho ifite plade itangizwa na RAF.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje guhirwa kuko kuva uyu mwaka watangira yitabiriye ibitaramo binyuranye byo hanze y’u Rwanda.

Bruce Melodie asigaye agenda muri BRABUS

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru