Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuru y’akababaro ku musirikare w’u Rwanda wari mu butumwa muri Centrafrique

radiotv10by radiotv10
11/07/2023
in MU RWANDA
0
Inkuru y’akababaro ku musirikare w’u Rwanda wari mu butumwa muri Centrafrique

Photo/Internet

Share on FacebookShare on Twitter

Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), yishwe n’igitero cy’abitwaje intwaro bagabye mu gace ko muri Perefegitura ya Haute-Kotto mu majyaruguru y’iki Gihugu.

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’ubu butumwa bwa MINUSCA, uyu musirikare w’u Rwanda yishwe kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nyakanga, ubwo yari ku burinzi mu gace ko mu birometero 3 uvuye mu mujyi wa Sam-Ouandja.

MINUSCA itangaza ko abarwanyi batatu muri aba bitwaje intwaro bagabye iki gitero cyahitanye umusirikare w’u Rwanda, na bo bishwe, mu gihe undi umwe yafashwe mpiri.

Mu gace ka Sam-Ouandja, hari haherutse kongerwa ibikorwa by’umutekano kuko hari haherutse koherezwa abandi basirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bari bahageze tariki 05 z’uku kwezi kwa Nyakanga, ndetse hanongerwa Abapolisi bari boherejwe muri uyu mujyi no mu bice biwukikije.

Ni nyuma y’uko tariki 04 Nyakanga hari habaye igitero n’ubundi cyari cyagabwe n’abitwaje intwaro cyahitanye ubuzima bwa bamwe, ariko izo nyeshyamba zari zakigabye zikaba zari zahise zihunga ubwo hongerwaga abasirikare.

Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique akaba anayoboye ubu butumwa bwa MINUSCA, Valentine Rugwabiza, yatangaje ko yamaganye ibikorwa nk’ibi by’abitwaje intwaro.

Yagize ati “Twamaganye bidasubirwaho iki gitero cyibasiye abasirikare b’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kandi dushimira ubwitange bwa MINUSCA mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu gucungira umutekano abasivile n’abayobozi ba Centrafrique.”

Rugwabiza kandi yashimiye “ubutabazi bwihuse bw’uburinzi bwakozwe n’abasirikare b’u Rwanda ubwo habaga iki gitero, bwabashije kwirukana inyeshyamba ndetse bukanacungira umutekano abaturage bo muri Sam-Ouandja.”

MINUSCA kandi yaboneyeho gusaba ubuyobozi bwa Centafricque gushyira imbaraga mu gutuma hamenyekana abagize uruhare muri iki gitero kugira ngo bazabiryozwe mu butabera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 15 =

Previous Post

Umukoro wahawe urubyiruko ruba mu mahanga wumvikanamo inkuru nziza ku ruba mu Rwanda

Next Post

Mu nama yo guhosha intambara muri Sudan habayemo icyagaragaje ko bikigoye

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu nama yo guhosha intambara muri Sudan habayemo icyagaragaje ko bikigoye

Mu nama yo guhosha intambara muri Sudan habayemo icyagaragaje ko bikigoye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.