Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Inkuru y’akababaro yerecyeye uwakoze ibikorwa byamamaye muri muzika ku Isi

radiotv10by radiotv10
04/11/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Inkuru y’akababaro yerecyeye uwakoze ibikorwa byamamaye muri muzika ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Quincy Jones wamenyekanye mu gutunganya umuziki, wakoranye n’abahanzi b’ibirangirire ku Isi nka Michael Jackcon, yitabye Imana ku myaka 91 y’amavuko.

BBC dukesha iyi nkuru, iravuga ko uyu mukambwe wamenyekanye mu muziki bitewe n’abahanzi bakomeye yakoranye na bo barimo Michael Jackcon, Frank Sinatra n’abandi, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, aguye mu rugo rwe i Bel Air muri Los Angeles.

Quincy Jones azwi cyane kuba ari we wanakoze album ya Michael Jackson yitwa Thriller, yamamaye ku Isi, iriho indirimbo zakunzwe n’abatari bacye.

Mu kazi yamazemo imyaka irenga 75, Quincy Jones yegukanye ibihembo 28 bya Grammy, anashyirwa na Time Magazine mu bantu b’ingenzi cyane muri muzika ya Jazz, mu kinyejana cya 20.

Ni byinshi yakoze mu ruhando rw’imyidagaduro, kuko mu 1985 Quincy yatunganyije anayobora indirimbo ‘We Are The World’ ya Michael Jackson. Ni indirimbo yahurijwemo abahanzi 46 bari bakunzwe muri Amerika barimo Jackson, Bruce Springsteen, Tina Turner na Cyndi Lauper kugira ngo baririmbe iyi ndirimbo.

Quincy Jones yanatunganyije filimi yitwa The Color Purple, yatumye Oprah Winfrey na Whoopi Goldberg batangira kwamamara.

Jones yashyingiwe ubugiragatatu, afite abana barindwi barimo Quincy Jones III utunganya umuzika na Rashida Jones ukina filimi.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Iby’ingenzi byemeranyijweho n’inzobere mu Gisirikare hagati y’u Rwanda na Congo

Next Post

Amakuru agezweho muri M23 nyuma yo gukozanyaho na Wazalendo

Related Posts

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

by radiotv10
07/07/2025
0

Ni ku nshuro ya gatandatu habaye ibi bitaramo by’iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival, bikaba ku nshuro ya gatatu MTN...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

by radiotv10
11/07/2025
0

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

11/07/2025
Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

11/07/2025
Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yaramutse ikora ikindi gikorwa kigaragaza ko igikomeye imbere ya FARDC

Amakuru agezweho muri M23 nyuma yo gukozanyaho na Wazalendo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.