Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuru y’incamugongo yatashye mu muryango wari mu myiteguro y’ubukwe

radiotv10by radiotv10
04/01/2025
in MU RWANDA
0
Inkuru y’incamugongo yatashye mu muryango wari mu myiteguro y’ubukwe

Photo/ Kigali Today

Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wo mu Karere ka Gakenke wakiriye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umwe muri bo, wazize impanuka ubwo yerecyezaga mu Karere ka Musanze ubwo yari mu myiteguro y’ubukwe bwa mushiki we.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2025, aho uyu mugabo witwa Mubano Alain yakoze impanuka ubwo yari atwaye moto ageze mu Mudugudu wa Muhororo, mu Kagari ka Muhororo ari mu myiteguro.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari ari mu ngendo z’imyiteguro y’ubukwe bwa mushiki we wari ufite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Mutarama 2025.

Yagonzwe n’imodoka ya bisi ya kompanyi itwara abagenzi ya RITCO, ubwo yanyuraga ku yindi modoka y’ikamyo, agahita agongwa n’iyi yavaga i Musanze aho we yerecyezaga, agakomereka bikabije, akajyanwa kwa muganga ariko agahita yitaba Imana.

Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuze ko yari agiye i Musanze ajyanye ibikoresho byari kuzifashishwa mu bukwe bwa mushiki we, ariko ko hivanzemo iyi nkuru y’akababaro.

Umwe muri bo, yavuze ko bari baramaze kwitegura. Ati “Amasaha yaburaga ngo bube, twayabariraga ku mitwe y’intoki, ibiribwa n’ibinyobwa twari twaramaze kubihaha. Abenshi bari bamaze gukatisha amatike y’imodoka, abandi bari mu nzira bajya aho ubukwe nyirizina bwari kubera i Kigali.”

Uyu wo mu muryango wa nyakwigendera, yakomeje agira ati “Aka kaga katugwiriye ntitwamenya uburyo tugasobanuramo, nawe wibaze gupfusha umuntu mu gihe haburaga amasaha ngo ubukwe, byongeye tutanamurwaje byibura n’umunsi umwe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje amakuru y’iyi mpanuka, avuga ko ubwo uyu mugabo wari kuri moto yagongwaga n’imodoka, yakomereste agahita ajyanwa kwa muganga. Ati “Ariko ku bw’amahirwe macye bahamugejeje ahita ashiramo umwuka.”

SP Jean Bosco Mwiseneza avuga ko nyuma y’iyi mpanuka, hahise hatangira gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka yahitanye uyu mugabo.

Yaboneyeho kugira inama abatwara ibinyabiziga, ati “Abatwara ibinyabiziga nibirinde inyuranaho ribera ahatemewe, birinde uburangare igihe cyose babitwaye kandi bakumire umuvuduko urengeje uwagenwe.”

Yanaabye kandi abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuko biri mu mpamvu ziteza impanuka zikunze kuba mu muhanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 10 =

Previous Post

Igisirikare cya Congo cyagaragaje ko kiteguye kuzagira inkomere nyinshi z’abasirikare

Next Post

Nyuma y’urugamba rw’amahina M23 yatangaje indi ntambwe yateye imbere ya FARDC na FDLR

Related Posts

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Eating fruits after meals is a simple way to stay healthy. Fruits help your body digest food, give you energy,...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

IZIHERUKA

6 Fruits you should eat after every meal
IMIBEREHO MYIZA

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ukuri ku bivugwa ko M23 yamaze kuva Bunagana kubera ubwoba

Nyuma y’urugamba rw’amahina M23 yatangaje indi ntambwe yateye imbere ya FARDC na FDLR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.