Umuryango wo mu Karere ka Gakenke wakiriye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umwe muri bo, wazize impanuka ubwo yerecyezaga mu Karere ka Musanze ubwo yari mu myiteguro y’ubukwe bwa mushiki we.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2025, aho uyu mugabo witwa Mubano Alain yakoze impanuka ubwo yari atwaye moto ageze mu Mudugudu wa Muhororo, mu Kagari ka Muhororo ari mu myiteguro.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yari ari mu ngendo z’imyiteguro y’ubukwe bwa mushiki we wari ufite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Mutarama 2025.
Yagonzwe n’imodoka ya bisi ya kompanyi itwara abagenzi ya RITCO, ubwo yanyuraga ku yindi modoka y’ikamyo, agahita agongwa n’iyi yavaga i Musanze aho we yerecyezaga, agakomereka bikabije, akajyanwa kwa muganga ariko agahita yitaba Imana.
Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuze ko yari agiye i Musanze ajyanye ibikoresho byari kuzifashishwa mu bukwe bwa mushiki we, ariko ko hivanzemo iyi nkuru y’akababaro.
Umwe muri bo, yavuze ko bari baramaze kwitegura. Ati “Amasaha yaburaga ngo bube, twayabariraga ku mitwe y’intoki, ibiribwa n’ibinyobwa twari twaramaze kubihaha. Abenshi bari bamaze gukatisha amatike y’imodoka, abandi bari mu nzira bajya aho ubukwe nyirizina bwari kubera i Kigali.”
Uyu wo mu muryango wa nyakwigendera, yakomeje agira ati “Aka kaga katugwiriye ntitwamenya uburyo tugasobanuramo, nawe wibaze gupfusha umuntu mu gihe haburaga amasaha ngo ubukwe, byongeye tutanamurwaje byibura n’umunsi umwe.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje amakuru y’iyi mpanuka, avuga ko ubwo uyu mugabo wari kuri moto yagongwaga n’imodoka, yakomereste agahita ajyanwa kwa muganga. Ati “Ariko ku bw’amahirwe macye bahamugejeje ahita ashiramo umwuka.”
SP Jean Bosco Mwiseneza avuga ko nyuma y’iyi mpanuka, hahise hatangira gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka yahitanye uyu mugabo.
Yaboneyeho kugira inama abatwara ibinyabiziga, ati “Abatwara ibinyabiziga nibirinde inyuranaho ribera ahatemewe, birinde uburangare igihe cyose babitwaye kandi bakumire umuvuduko urengeje uwagenwe.”
Yanaabye kandi abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuko biri mu mpamvu ziteza impanuka zikunze kuba mu muhanda.
RADIOTV10